Umwicanyi Yishe 12 Muri Leta ya Virginia Muri Amerika

Polisi muri leta ya Virginia muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yemeza ko umukozi w’umujyi wa Virginia Beach yishe bagenzi be bakorana 12 abarashe.

Umuyobozi wa polisi muri uwo mujyi James Cervera avuga ko uwo mwicanyi yabitewe nuko atari yishimiye akazi ke.
Polisi ivuga ko abandi bantu batandatu bakomeretse barimo kuvurirwa mu bitaro.
Umupolisi waje gutabara ari mu bakomeretse ubwo barasanaga nuwo mwicanyi waje gupfa yuma azize ibikomere.
Cervera avuga ko nubwo iperereza rigikorwa, bizeye ko uwo mwicanyi ibyo yakoze yabikoze nta wundi muntu bafatanyije.
Skip to toolbar