Umukino wa nyuma w’irushanwa rya UEFA Champions League rihuza amakipe akomeye ku mugabane w’Ubulayi urakinwa uyu munsi mu mujyi wa Madrid mu gihugu cya Espagne.
Ni umukino uhuza ku nshuro ya mbere amakipe abiri yo mu Bwongereza ari yo Liverpool na Tottenham Hotspur.
Ku ikipe ya Liverpool ni amahirwe yo kugerageza gutsindira icyo gikombe ku nshuro ya gatandatu mu gihe Tottenham yo bwaba ari ubwa mbere yegukanye icyo gikombe.
Umwaka ushize na none Liverpool yari yageze ku mukino wa nyuma iza gutsindwa na Real Madrid, ubwo rutahizamu wayo Mohamed Salah yavaga mu kibuga kubera imvune.
Hari hashize hafi imyaka 35 ikipe ya Tottenham itagera ku mukino wa nyuma mu marushanwa y’amakipe ku mugabane w’Ubulayi.
Hakomeje kwibazwa niba umutoza Mauricio Pochettino ari bukinishe rutahizamu wa Tottenham Harry Kane umaze igihe mu mvune.
Ku mutoza Jurgen Klopp wa Liverpool, arifuza ko ikipe ye itsinda nyuma yo gutsindwa inshuro esheshatu nk’umutoza mu mukino wa nyuma.
Jan 15, 2025 njyanwa mu iyerekwa kuri wa musozi witiriwe ubwoko bw’Abatutsi wubatsweho amashuli yo kwigisha Abatutsi kwubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo. Ngeze munsi yawo ho Read More »
Jan 13, 2025 the rhema word comes from heaven unto me, and told me that man of living God of heaven; condemned and release the spirit of death Read More »
Aug 26, 2015 Njyanwa mu iyerekwa mbona muri gakondo ya bakiranutsi haza umuyaga uvanzemo n’imvura, urimo n’umuriro waka cyane! Kandi ufite ibirimi by ’umuriro birebire cyane, Read More »