Perezida Trump agiye gushyiraho imisoro ikumira abimukira bava muri Mexico


Perezida Trump yavuze ko imisoro izagenda yiyongera buri kwezi kugeza igihe Mexico izakemurira ikibazo cy’abimukira
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje imisoro ku bicuruzwa byose bivuye mu gihugu cya Mexico, asaba ko iki gihugu gikumira abimukira badakurikije amategeko berekeza muri Amerika.

Mu butumwa yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Bwana Trump yavuze ko guhera ku itariki ya 10 y’ukwezi gutaha kwa gatandatu, inyongera y’umusoro ya 5% izatangira gukurikizwa ndetse ugakomeza kwiyongera gahoro gahoro “kugeza ikibazo cy’abimukira badakurikije amategeko kibonewe umuti”.
Jesus Seade, uhagarariye Mexico mu karere k’Amerika y’amajyaruguru, yavuze ko iyo misoro iteganyijwe “yagira ingaruka zikomeye”.
Mu kwezi kwa kabiri, Bwana Trump yatangaje ibihe bidasanzwe ku mupaka w’Amerika na Mexico.Icyo gihe yavuze ko ari ngombwa kubera icyo yavuze ko ari akaga kari ku mupaka wo mu majyepfo y’Amerika.
Abakora ku mupaka bavuga ko bafite akazi kenshi ko gukumira abimukira. Ariko ababanenga bo bavuga ko aba bakozi bo ku mupaka bafata nabi aba bikumira.
Perezida w’Amerika amaze igihe ashinja Mexico kudakora ibihagije mu gukumira abimukira, iyi misoro ikaba ari cyo gikorwa cya vuba giheruka akoze cyo kotsa igitutu iki gihugu bihana imbibi.
Bwana Seade yavuze ko Mexico “igomba gusubizanya imbaraga” mu gihe iyo misoro – yakwa ku bicuruzwa byakorewe mu mahanga – yaba itangiye gukurikizwa.
Ariko Perezida Andres Manuel Lopez Obrador wa Mexico yasubije Perezida Trump ko adashaka “ubushyamirane”.
Mu ibaruwa yanditse ku munsi w’ejo ku wa kane, Bwana Obrador yagize ati: “Ndatanga igitekerezo cyuko turushaho kugirana ibiganiro, tukareba ibindi byakorwa ku kibazo cy’abimukira”.
Ubwo yiyamamazaga ndetse no mu bihe bitandukanye kuri ubu ari ku butegetsi, Bwana Trump yasezeranyije ndetse ashaka amafaranga yo kubaka urukuta ku mupaka na Mexico.

Skip to toolbar