Uganda irashinja u Rwanda kwicira abantu babiri ku butaka bwayo. Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda, yamaganye bikomeye igikorwa yise icy’ubushotoranyi cyo kurasira abasivile babiri ku butaka bwayo .Uganda ivuga ko barashwe n’igisirikare cy’u Rwanda ejo kuwa gatanu taliki 24 y’ukwezi kwa gatanu 2019 muri metero zirenga 50 uvuye ku mupaka w’u Rwanda. Ikomeza ivuga ko abishwe ari umunya Uganda witwaga Nyesiga Alex.
Ikindi Gitotsi mu Mubano w’u Rwanda na Uganda
