Ikindi Gitotsi mu Mubano w’u Rwanda na Uganda

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame (ibumoso) na perezida wa Uganda Yoweri Museveni (iburyo)

Uganda irashinja u Rwanda kwicira abantu babiri ku butaka bwayo. Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda, yamaganye bikomeye igikorwa yise icy’ubushotoranyi cyo kurasira abasivile babiri ku butaka bwayo .Uganda ivuga ko barashwe n’igisirikare cy’u Rwanda ejo kuwa gatanu taliki 24 y’ukwezi kwa gatanu 2019 muri metero zirenga 50 uvuye ku mupaka w’u Rwanda. Ikomeza ivuga ko abishwe ari umunya Uganda witwaga Nyesiga Alex.

Umunyarwanda ni Kyerengye John Batista wari ufite imyaka 25 y’amavuko, ukomoka mu karere ka Nyagatare mu ntara y’uburasirazuba bw’u Rwanda.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda yasobanuye ko ibyabaye biteye “impunge zikomeye” yanabyise “ubwicanyi”.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Richard Sezibera yabanje guhakana ayo makuru ku rubuga rwa Twitter, avuga ko atari ukuri. Nyuma yaje kuyemeza ariko avuga ko barasiwe ku butaka bw’u Rwanda bagerageza kwambutsa ibintu mu buryo bwa magendu.
Umubano hagati y’u Rwanda na Uganda warushijeho kuzamo igitotsi muri aya mezi ashize, ibihugu biregana ubutasi, ubwicanyi bushingiye kuri politiki no kwivanga mu bibazo by’ikindi.
Skip to toolbar