Bamwe mu mpirimbanyi zamagana iryo tegeko zashenguwe n’icyemezo cy’urukiko
Urukiko rukuru rwa Kenya rwanze icyifuzo cy’impirimbanyi zishaka ko hakurwaho itegeko ribuza imibonano mpuzabitsina ku bantu b’igitsina kimwe.
Abacamanza batatu bayobowe na Roselyne Aburili batesheje agaciro ibirego byuko iryo tegeko ryo mu gihe cy’ubukoloni bw’Abongereza rinyuranyije n’itegekonshinga ry’iki gihugu – itegekonshinga riteganya uburinganire, icyubahiro no kutavogera ubuzima bwite.
Itegeko mpanabyaha rya Kenya rihana nk’icyaha “ubumenyi ku mibonano mpuzabitsina inyuranyije na kamere” – ahanani byumvikana ko ari imibonano mpuzabitsina yo mu kibuno hagati y’abagabo.
Hanze y’icyumba cy’urukiko, Musenyeri Alfred Rotish wo muri Kiliziya Gatolika yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: “Ntidushobora kuba indi Sodoma na Gomora”.
Myinshi mu miryango y’abakrisitu n’abayisilamu ishyigikiye iri tegeko, ndetse umushinjacyaha mukuru wa Kenya yari yashyigikiye ko imibonano mpuzabitsina y’ab’igitsina kimwe ikomeza gufatwa nk’icyaha.
Ikirego kuri iri tegeko cyari cyatanzwe mu mwaka wa 2016 n’impirimbanyi ziharanira uburenganzira bw’abahuza ibitsina b’igitsina kimwe.
Bavugaga ko leta itarebwa n’ibyo gushyiraho amategeko agenga gukundana kw’abantu.
Mu kwezi kwa kabiri k’umwaka ushize wa 2018 ni bwo ikirego cyabo cyatangiye kuburanishwa. Ku ikubitiro, umwanzuro w’urukiko wari witezwe mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka – ariko uza gutinzwa kugeza ku munsi w’ejo ku wa gatanu.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasabye Abanyarwanda guhagarara ku ndangagaciro zabo, bakigira ku bandi ariko birinda guhinduka ngo babe nka bo, mu masengesho ngarukamwaka yo gusabira Read More »
Trump’s attempts to improve ties with both Turkey and Saudi Arabia brought about the US lending its endorsement to al-Sharaa’s Islamist regime in Damascus. The result Read More »
What is clearly a political opinion is redefined as a crime, and the French nation, supposedly sovereign and in charge of its own destiny, shouldn’t be Read More »
Iyi inkuru twayikozeho amatohoza mu mwaka wa 2012 twahuye n’umwe mu basaza bahambye Rutagambwa, nta bwo ‘Umwakagara Paul Kagame adahari yari yaragiye gushaka imibereho. Maze Read More »