Abahanga baratabariza kuko inyanja ziri kuzamuka birenze uko byari byitezwe, ingaruka ziteye inkeke


Urubura rwa Greenland rushonga ku rugero rukabije
Abahanga bavuga ko amazi y’inyanja ari kuzamuka ku kigero kitari kitezwe kubera gushonga kwihuse kw’urubura rwa Greenland n’inyanja ya Antarctica.

Ikigero gisanzwe kizwi ni uko kugera mu 2100 amazi y’inyanja azaba yarazamutse ubujyejuru butarenze metero imwe.
Ubushakashatsi bushya bugaragaza ko inyanja zizazamuka ku kigero kiri hafi inshuro ebyiri iki gisanzwe kizwi.
Abakoze ubu bushakashatsi bavuga ko ibi bishobora gutuma abantu babarirwa kuri miliyoni amagana bava mu byabo.
Mu 2013 ihuriro rya za guverinoma ku ihindagurika ry’ikirere ryatanze raporo – itaravuzweho rumwe – ivuga iby’uku kwiyongera kw’amazi y’inyanja.
Iyi raporo yavugaga ko umubumbe w’isi ukomeje gushyuha cyane, ko niba hatagabanyijwe ibyuka bihumanya ikirere amazi y’inyanja z’isi azazamuka ku kigero kiri hagati ya 52cm na 98cm mu 2100.
Abahanga bamwe bavuze ko iyi raporo itarebye neza uburyo urubura rw’inyanja zo ku mpera y’epfo n’iya ruguru z’isi ruri gushonga ku muvuduko munini.
Ingaruka ziteye ubwoba…
Porofeseri Jonathan Bamber wo muri kaminuza ya Bristol wanditse ubu bushakashatsi bushya avuga ko abahanga babona ko inyanja zishobora kuzaba zarazamutse ku gipimo kiri hagati ya 62cm na 238cm mu 2100.

 Jonathan Bamber  Ubwato buto mu gace ka Illulissat Icefjord mu burengerazuba bwa Greenland, kaboneka nk’akantu k’ubusa imbere y’imisozi y’ubura izwi nka Iceberg, yahongotse ku gisi cy’urubura cya mbere kinini muri Greenland cyitwa Jacobshavn Isbrae
Aba bavuga ko ubushakashatsi bwatangajwe mu 2013 babona bwararebye hagati ya 17 na 83% y’ibyo bwagombaga kurebaho kugirango bugere kubyo bwatangaje.
Abakoze ubu bushya bo bavuga ko barebye ibyo bagombaga kurebaho ku kigero cyo hagati ya 5-95%.
Aba bahanga bavuga ko ubushyuhe kuri uyu mubumbe buziyongeraho 5C.
Porofeseri Bamber avuga ko abantu babyumvise gutya mu mibare bumva bidakomeye ariko yemeza uku gushyuha gukomeje k’umubumbe no kuzamuka kw’inyanja ingaruka zabyo ziteye inkeke.
Uku kuzamuka kw’inyanja babara ko kuzatuma isi itakaza ubutaka bungana na kilometero kare miliyoni 1.79, ahantu hangana n’ubunini bwa Libya.

 Jonathan Bamber   Ubwato bwo mu Budage buzanye ibiryo mu karere k’uburengerazubwa bwa Antarctica
Ubu ni ubutaka bunini buhingwaho. Ibice byinshi byegereye inyanja mu gihugu cya Bangladesh ntibizaba bigishoboka guturwa. Imijyi imwe n’imwe minini ku isi nka London, New York na Shangai izaba igeramiwe.
Porofeseri Bamber ati: “kugira ngo bigire ishusho yumvikana; ikibazo cya Syria cyatumye abantu hafi miliyoni bahungira iburayi.
Inyanja nizamukaho metero ebyiri abazava mu byabo bazaba ari inshuro 200 abahunze ikibazo cya Syria”.
Aba bahanga bavuga ko hakiri amahirwe yo kwirinda ibi biza mu gihe cyose abantu bagabanya ibyuka bihumanya bohereza mu kirere.
Skip to toolbar