Mu minsi ya vuba ishize, Amerika yohereje ubundi bwato n’indege by’intambara mu karere k’ikigobe.
Ariko ubu butumwa bwa Bwana Trump bwo ku rubuga rwa Twitter, bwahinduye imvugo yari imaze igihe igaragaza ko intambara hagati y’ibihugu byombi idashoboka.
‘Nta ntambara impande zombi zishaka’
Mu kiganiro cyatangajwe na televiziyo Fox ejo ku cyumweru, Bwana Trump yasezeranyije ko atazareka Irani icura intwaro kirimbuzi za nikleyeri, ariko avuga ko nta ntambara na Irani ashaka.
Irani na yo yacubije impungenge zuko haba intambara, mu gihe ubushyamirane bukomeje gukara. Ku wa gatandatu, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Irani yavuze ko iki gihugu kidafite amashyushyu y’intambara.
Mohammad Javad Zarif yabwiye ibiro ntaramakuru Irna bya leta ya Irani ati: “Nta ntambara izaba kuko ntituyishaka kandi nta n’undi muntu uwo ari we wese ushobora kurota ko yahangara Irani muri aka karere”.
Kuri uyu wa mbere, Bwana Zarif yavuze ko mu butumwa bwe bwo kuri Twitter Bwana Trump “yari afite icyizere cyo kugera ku byo ibindi bikomerezwa nka Alexander [the Great], Genghis [Khan] n’abandi bashotoranyi bagerageje kugeraho bikabananira”.
Yongeyeho ko icyashobokera Amerika ari “ukugerageza kubaha” Irani.
28 April,2019 Njyanwa mu iyerekwa ku nkengero z’ubutayu bugufiya bugera mu majyepfo no mu majyaruguru yuburasirazuba bw’Africa,hafi na ya Nyanja iheruka ubwo butayu.Mbona BEN RUTABANA Read More »
28 April,2019 Njyanwa mu iyerekwa ku nkengero z’ubutayu bugufiya bugera mu majyepfo no mu majyaruguru yuburasirazuba bw’Africa,hafi na ya Nyanja iheruka ubwo butayu.Mbona BEN RUTABANA Read More »