Abanyarwanda babiri barezwe kwica abakerarugendo boherejwe na Amerika muri Australia mu ibanga


Abo banyarwanda babiri bajyanywe muri Austrialia hakurikijwe amasezerano y’iki gihugu n’Amerika
Abanyarwanda babiri bamaze imyaka irenga 15 bafungiye muri Amerika baregwa kwica abakerarugendo boherejwe kuba muri Australia mu ibanga nk’uko bitangazwa na Politico magazine.

Aba bagabo bashinjwa ko mu 1999 bishe abantu umunani, barimo abanyamerika babiri, abongereza babiri n’abandi bo mu bindi bihugu, bari mu ishyamba ry’ibirunga baje gusura ingagi muri ‘Bwindi Impenetrable National Park’.
Aba bakerarugendo bishwe batemaguwe, inkuru yavuzwe mu binyamakuru byinshi ku isi icyo gihe.
Abafashwe baregwa ubu bwicanyi abashinjacyaha muri Amerika babashinje bagendeye ku itegeko ry’iterabwoba maze boherezwa muri Amerika aho bashoboraga guhanishwa kwicwa.
Gusa mu 2006 umucamanza yanzuye ko aba bagabo bemeye ko bakoze buriya bwicanyi ari uko bakorewe iyicarubozo mu Rwanda, kubaburanisha birahagarara.
  Abo bakerarugendo bishwe bari bagiye kureba ingagi muri ‘Bwindi Impenetrable National Park’
Abategetsi muri Amerika basigaranye ihurizo ry’aho babashyira kuko batifuzaga kugarurwa mu Rwanda kandi bataba no muri Amerika bararezwe iterabwoba.
Bashyizwe mu kigo kiri muri Leta ya Virginia gifungirwamo abafite ibibazo bigendanye n’abinjira n’abasohoka muri Amerika.
Ikinyamakuru Politico kivuga ko iby’aba bagabo byakomeje kuba ihurizo ku bategetsi kugeza mu kwezi kwa 11 umwaka ushize ubwo mu ibanga babiri muri bo Amerika yabohereje muri Australia, nyuma y’imyaka irenga 15 bafunze.
Léonidas Bimenyimana na Grégoire Nyaminani boherejwe muri Australia hagendewe ku masezerano yo guhanahana impunzi yumvikanyweho mu 2016 na Perezida Obama n’uwari Minisitiri w’Intebe wa Australia Malcolm Turnbull.
Muri Australia byateje ikibazo
Ikinyamakuru ABC News cyo muri Australia kivuga ko abaturage bibaza Visa aba bagabo binjiriyeho iyo ari yo, impamvu byakozwe mu ibanga n’ibindi… amakuru abategetsi batifuje gutangaza.
Muri iki gihugu bari kwitegura amatora ya Minisitiri w’intebe azaba kuwa gatandatu.
Iyi nkuru abaturage bayimenye kuri uyu wa kane bituma bongera gukemanga amasezerano abanyapolitiki babo bagiranye na Amerika ku guhanahana impunzi, n’ibindi abari kwiyamamaza bababwira.

Bashyizwe mu kigo kiri muri Leta ya Virginia gifungirwamo abafite ibibazo bigendanye n’abinjira n’abasohoka muri Amerika
ABC News ivuga ko yabajije inzego bireba zibanza kwanga kugira ibyo zitangaza kuri aba banyarwanda, uyu munsi Minisitiri w’Intebe Scott Morrison ni we waje kwemeza ko bahari.
Mu itangazo ibiro bya Morrison byasohoye, byavuze ko mbere yo kwinjizwa mu gihugu abashinzwe umutekano mbere babanje kugenzura bihagije kamere za Bimenyimana na Nyaminani bakabona badateje akaga umutekano w’igihugu.
Ikinyamakuru Politico kivuga ko abategetsi b’impande zombi bagize ibanga ibya Bimenyimana na Nyaminani kubera amateka y’ibyo baregwa n’ibidasobanutse binyuranye biri mu masezerano yo guhana ‘impunzi’ hagati ya Amerika na Australia.
Gutangaza hakiri kare aya makuru ngo byari guteza igitutu ibi bihugu n’uburakari bw’imiryango ya bariya bakerarugendo biciwe mu birunga mu 1999.
Skip to toolbar