Perezida Trump avuga ko Ubushinwa ‘bwishe ibiganiro’ by’ubucuruzi

Perezida Donald Trump w’Amerika

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ko Ubushinwa “bwishe ibiganiro” by’ubucuruzi, amagambo yongereye ubushyamirane mbere yuko impande zombi zikorana inama.

Bwana Trump yavuze ayo magambo mu gihe Ubushinwa buvuga ko buzihimurana “ingamba zo kwihimura za ngombwa” Amerika niramuka yongereye imisoro ku bicuruzwa biva mu Bushinwa.

Bwana Trump yasezeranyije ko ku wa gatanu azakuba inshuro zirenga ebyiri imisoro ku bicuruzwa biva mu Bushinwa bifite agaciro ka miliyari 200 z’amadolari y’Amerika.

Naho biri uko, biteganyijwe ko impande zombi zihurira mu biganiro bibera muri Amerika kuri uyu wa kane.

Mbere yuko ibi biganiro biba, Bwana Trump yashinje abategetsi b’Ubushinwa kwica ibiganiro ku masezerano y’ubucuruzi Amerika iri gushaka ko ashyirwaho umukono.

Bwana Trump yabwiye abitabiriye inama muri leta ya Florida ijyanye n’ibikorwa byo kwiyamamaza ati: “Bishe ibiganiro… Ntabwo bagomba kubikora. Rero bizabakoraho”.

Yavuze ko impande zombi niziramuka nta masezerano zishyizeho umukono, “nta kibazo gihari na busa cyo kwongeraho arenga miliyari 100 z’amadolari y’Amerika buri mwaka”.

Nta gihe cyari gishize impade zombi zigaragaye nk’iziri hafi kugera ku mwumvikano warangiza intambara y’ubucuruzi.

Hari ingaruka ku bukungu bw’isi

Ariko ku cyumweru gishize, Bwana Trump yatangaje ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter avuga ko muri iki cyumweru azongera imisoro ingana na miliyari 200 z’amadolari y’Amerika ku bicuruzwa biva mu Bushinwa, kandi ko ashobora gushyiraho n’indi misoro mishya.

Nyuma yaho, Robert Lighthizer uhagarariye inyungu z’ubucuruzi z’Amerika yashinje Ubushinwa kwisubiraho mu byo bwari bwemeye bijyanye n’ibiganiro by’ubucuruzi. Ariko yashimangiye ko bigishoboka ko Amerika igirana amasezerano n’Ubushinwa.

Itangazo rya minisiteri y’ubucuruzi y’Ubushinwa rivuga ko Amerika niramuka ishyize mu bikorwa iyo misoro mishya, Ubushinwa nabwo buzihimura bushyiraho imisoro ingana nk’iyo ku bicuruzwa biva muri Amerika.

Impande zombi zisanzwe zarashyiraniyeho imisoro ku bicuruzwa ibarirwa muri za miliyari z’amadolari y’Amerika, ibintu byagize ingaruka no ku bukungu bw’isi muri rusange.

Ikigega mpuzamahanga cy’imari cyavuze ko ugukaza umurego kw’intambara y’ubucuruzi hagati y’Amerika n’Ubushinwa ari kimwe mu “byakomye mu nkokora bikomeye ukwiyongera [k’ubukungu] ku isi” mu mpera y’umwaka ushize.

Iki kigega gitangaza ko ibyo byatumye kigabanya ikigero cyuko giteganya ko ubukungu bw’isi buziyongera muri uyu mwaka wa 2019.

Skip to toolbar