Ingaruka zo kutabyara kw’abazungu,zigeze no mu burezi???

 

Mu banyeshuri bashya harimo intama zitwa Shaun, Dolly na Baa-bete
Ishuri ryo mu Bufaransa ryanditse intama nk’abanyeshuri bashya.Nyuma yo kumva ko ishuri ribanza aturanye naryo rigiye gufunga kubera kubura abanyeshuri, umworozi yarijyanyeho intama ze 15 ngo bazandike zijye kwiga.

Abanyeshuri biga ku ishuri ryitwa Jules Ferry ryo mu cyaro cya Crêts-en-Belledonne, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’umujyi wa Grenoble, baragabanutse cyane kugeza ubwo ritangaza ko rigiye gufunga ibyumba bimwe by’amashuri.

Mu gikorwa cyo kurwanya gufunga ayo mashuri, umworozi Michel Girerd yafashe umwanzuro wo kujyana amwe muri aya matungo ye ngo bayandike ajye mw’ishuri. Ajyana intama.

Aba “banyeshuri bashya” barimo abitwa Baa-bete, Dolly na Shaun.

Bwana Girerd yari yazanye intama 50 ku ishuri mu muhango wari witabiriwe n’abarimu bagera kuri 200, abanyeshuri benshi n’abayobozi babo.

Iki gikorwa cyatangaje abantu, bituma abayobozi n’ababyeyi biyemeza ko badakwiye gufunga amashuri.

Abanyeshuri bo bamwe byarabababaje bafata ibyapa bandikaho ko “batari intama”. Badashaka kwigana nazo.

Skip to toolbar