Kuki Bobi Wine Akomeje Guhanga Indirimbo Zirwanya Museveni?

Umuhanzi Bobi Wine
Robert Kyagukanyi umuririmbyi bakunze kwita Bobi Wine wabaye mudepite mu nteko ishinga amategeko ya Uganda, yirenze ararahira ko azakomeza gukoresha ibihangano by’indirimbo kurwanya Perezida Yoweri Museveni yivuye inyuma. Ariko uko bigaragara muri ibi bihe indirimbo ze zikomeje guhura n’urukuta rwa leta

Bobi Wine yatangiye kuririmba ari ingimbi. Ubu agejeje imyaka 37, ari umudepite mu nteko ishinga amategeko, indirimbo ze zisohokamo ubutumwa bwa politike, buhamagarira abantu gukanguka no guhaguruka. Avuga ko igihe kigeze ngo abanya Uganda bamenye ko igihugu bari icyabo. Ubu butumwa bunyuze mu ndirimbo nti bikimworohera kubutanga. Kuva mu mwaka 2017, ibitaramo bye birenga 120 bimaze kuburizwamo n’igipolisi cya Uganda gikoresheje ibyuka biryani mu maso no guta muri yombi abamushyigikiye.
Impuguke mu bya politike zemeza ko imbaraga z’indirimbo akoresha arizo zamugejeje mu nteko ishinga amategeko. Solomon Silwanyi umuyobozi wungirije w’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda, National Resistance Movement, avuga ko nta kibazo bafitanye na Bobi Wine, apfa kuba gusa atandukanyije politike n’ubuhanzi.
Mu kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu muri 2011, abamamazaga Perezida Museveni wa Uganda bakoresheje ijambo yavuze guhimba indirimbo ubwe yagaragayemo.
Ku ntebe y’ubuhanzi, Museveni ntahanganye na Bobi Wine ariko uyu mu depite naramuka yiyamamaje mu matora yo muri 2021 bombi bazapima ingufu zabo mu kunyura imitima y’abaturage.
Skip to toolbar