Ishyaka ANC ubu rirakomerewe kurusha mbere mu matora yatangiye none muri Afurika y’Epfo


Icyapa kiyobora ku biro bimwe by’itora muri Afurika y’Epfo

Umujinya wa rubanda kubera ruswa, ubukungu bujegajega, amavugurura mu butaka n’ubusumbane bukabije, biratuma ubu ishyaka rya ANC – riri ku butegetsi kuva mu mwaka wa 1994 – ari bwo rikomerewe cyane no gutsinda amatora yatangiye none.

Amashyaka ya Democratic Alliance (DA) na Economic Freedom Fighters (EFF) rya Julius Malema ahanganye bikomeye na ANC kuko nayo amaze kwigarurira imitima ya benshi bashaka impinduka.

Ivanguramoko ryiswe “Apartheid” ryariho muri iki gihugu kuva 1948 kugeza mu 1994, ryemereraga abazungu gukandamiza abirabura rikanabaha uburenganzira busesuye ku butaka.

Muri iki gihugu, abazungu bacye nibo bafite ubutaka bunini cyane kurusha abaturage benshi b’abirabura, ishyaka EFF rikaba rivuga ko riharanira mu buryo bukomeye ko ibi bihinduka.

Igitutu cy’iri shyaka cyatumye na ANC nayo itekereza uburyo ubutaka bwasaranganywa bukagera no ku birabura ndetse yizeza abaturage ko bigeye gukorwa vuba.

Ishyaka DA ryo rivuga ko amavugurura ku butaka adakwiye gukorwa “bwamburwa umuntu buhabwa undi”, ko ahubwo akwiye kuba mu bukungu ndetse no mu butaka bwa leta budakoreshwa.

Abaturage ba Africa y’Epfo bagaragaza kandi ko binubira kuba nta by’ibanze bikwiye bafite nk’amazi meza, amacumbi n’amashanyarazi, hakiyongeraho n’ubugizi bwa nabi bwiganje mu gihugu, nkuko umunyamakuru wa BBC Andrew Harding uriyo abivuga.

Aya matora arahatanamo amashyaka yose hamwe 48

Ubu abantu miliyoni 26 bariyandikishije ngo bazatore – ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko hari urubyiruko rugera kuri miliyoni esheshatu rutiyandikishije kuri lisiti y’itora.

Ikusanyabitekerezo rigaragaza ko muri aya matora ANC ishobora kugira amajwi 50 ku ijana (50%) naho DA ikagira 20 ku ijana (20%), nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP.

Bigenze uko, byaba bigabanyije izindi mbaraga za ANC kuko mu matora nk’aya mu mwaka wa 2014 iri shyaka ryari ryagize amajwi 62%.

Ubwo yageraga ku butegetsi umwaka ushize, Perezida Cyril Ramaphosa yemereye abaturage guhangana n’ikibazo cya ruswa mu nzego nyinshi zigize igihugu. Abanenga ANC bavuga ko ntacyo yabikozeho bityo gutora ANC muri aya matora ari uguha ijwi umurage wa ruswa.

Amatora ararangira saa tatu z’ijoro ku isaha yo muri iki gihugu (saa moya z’ijoro ku isaha ngengamasaha ya GMT). Abageze mu biro by’itora ariko bemererwa gutora nubwo amasaha y’itora yaba yarangiye.

Ku rutonde rwatanzwe n’amashyaka, abaturage baratora ababahagararira mu nteko ishinga amategeko. Mu gihe abagize iyo nteko nshya – abadepite – bazaba bateranye, ni bo batora Perezida w’igihugu.

Skip to toolbar