Amayeri y’Abega yaramenyekanye!!!
Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yasimbujwe ku buvugizi bw’umutwe FLN
Itangazo ryasohowe n’ishyaka MRCD rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, rivuga ko nyuma “y’ishimutwa rya Major Callixte Nsabimana Sankara” ryashyizeho Capitaine Herman Nsengimana nk’umusimbura we.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Paul Rusesabagina, uyobora MRCD.
Paul Rusesabagina aherutse gutangaza ko iri shyaka n’umutwe waryo w’inyeshyamba FLN, “bataciwe intege” n’ifatwa rya Sankara.
Mu cyumweru gishize, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yatangaje ko Callixte Nsabimana uzwi nka Sankara ari mu maboko ya leta y’u Rwanda, avuga ko azagezwa imbere y’ubucamanza mu gihe cya vuba. Ntabwo yasobanuye uburyo yafashwemo.
Major Sankara yakunze kumvikana avugira umutwe wa FLN, yigamba ibitero mu bice byegereye ishyamba rya Nyungwe.
- U Rwanda rwemeje ko rufite Major Callixte Sankara
- Umutwe wa FLN uvuga ko ‘utaciwe intege’ n’ifatwa rya Sankara
- Ni iki cyabaye muri Nyungwe mu cyumweru gishize?
Iri tangazo rishya rya MRCD ryo ku itariki ya gatanu y’uku kwezi kwa gatanu, rivuga ko Capitaine Herman Nsengimana wasimbuye Major Sankara “afite uburambe mu kazi gasanzwe ka Gisilikali, akaba kandi yarakoranye bya hafi” n’uyu asimbuye.
Rigira riti: “Tumuhaye izi nshingano tuzi neza ko azagera ikirenge mu cy’uwo asimbuye”.
Muri videwo igaragara ku rubuga rwa interineti, Nsengimana Herman avuga ko ari umuvandimwe wa Niyomugabo GĂ©rard waburiwe irengero mu mwaka wa 2014 mu Rwanda, yari amaze igihe agaragaza ibitekerezo by’uko adashyigikiye leta y’u Rwanda.
Si byinshi bizwi kuri uyu muvugizi mushya wa FLN, gusa avuga ko nyuma y’ibura ry’umuvandimwe we, yavuye mu Rwanda ajya muri uyu mutwe urwanya leta y’u Rwanda.