Barasaba gufungurwa by’agateganyo kandi ntibashaka ko ubusabe bwabo bwasuzuma uwo mucamanza arimo kuko ngo yagize uruhare mu byemezo byabanje bibafunga by’agateganyo.
Me Buhuru Pierre Celestin wunganira umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi Umwali Diane Nshimiyimana Rwigara yavuze ko n’ubusanzwe yari yashyizwe mu gifungo cy’agateganyo n’urukiko rukuru kubera impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha. Yavuze ko ubusabe bwe bwo gufungurwa by’agateganyo bushingiye ku mategeko.
Umucamanza akavuga ko inteko iburanisha yaje yiteze gusuzuma ubusabe bw’abaregwa aho gusuzuma ukwihanwa k’umucamanza. Abunganira abaregwa bagashimangira ko n’ubwo yari atabyiteze bitabura kugibwaho impaka hashingiwe ku mategeko. Basabye ko yivana mu rubanza cyangwa bakamwihana.
Abaregwa bombi batawe muri yombi mu mpera z’ukwezi kwa Cyenda 2017.
Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho Umwali Diane Shima Rwigara yihariye ku cyaha cyo gukora no gukoresha impapuro mpimano gikomoka ku mikono yakusanyaga ubwo yashakaga guhatana na Prezida w’u Rwanda Paul Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2017 nk’umukandida wigenga.
Arahurira na nyina umubyara Adeline Rwigara ku cyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda gikomoka ku biganiro yagiye aha itangazamakuru mu bihe bitandukanye mu gihe yashakaga kwiyamamariza gutegeka u Rwanda.
Ibyaha Adeline Rwigara na we aregwa bishingiye ku biganiro yagiye agirana n’abavandimwe be baba hanze y’igihugu. Ibiganiro byaberaga ku matelefone. Bamwe muri bo barimo Mme Mugenzi Tabitha Gwiza murumuna wa Adeline Rwigara uba muri Canada bari muri iki kirego ariko bazaburanishwa nk’abadahari. Adeline Rwigara yihariye ku cyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri. Ibyaha byose abaregwa barabihakana bakavuga ko bishingiye ku nyungu za politiki.