RGB ihere ku intumwa ya Satani Gitwaza Paul!!

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwaburiye abanyarwanda bose by’umwihariko abayoboke b’amadini ko bakwiye kwitondera no kutemera ubuhanuzi bwadutse muri iyi minsi buzanwa n’abiyita abahanuzi b’ibitangaza bagamije gutwara imitungo y’abayoboke no kwigarurira imitima yabo bagamije kubayobya.

Muri iyi minsi mu Rwanda hari abanyamadini biyita abahanuzi b’ibitangaza birirwa bavuga ko barimo guhanurira abantu ko bagiye gukira indwara ubusanzwe bizwi ko zidakira, ko bagiye kubasengera bagahinduka abaherwe.

Mu itangazo RGB yashyize ahagaragara kuri uyu wa 25 Nzeri 2018, abanyarwanda basabwe kwirinda aba bahanuzi bakagira ubushishozi kandi bakirinda kwemera ibyo bizezwa n’abiyita abahanuzi b’ibitangaza kuko baba bagamije kumunga umutungo wabo.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi wa RGB, Prof Shyaka Anastase rivuga ko hari abanyamadini muri iyi minsi basaba abayoboke kwiyicisha inzara, kubabaza umubiri bakagera n’aho kwitwika ngo bakunde bababare nk’uko Yesu yababaye ndetse ngo hari n’abashuka abagore babuze imbyaro bakemera gusambana na bo ngo bakunde babone imbyaro.

Hari kandi n’abanyamadini babuza abantu kwivuza, ndetse ngo hari n’ababeshya abantu ko Imana izabishyurira imyenda bafite muri za banki bakabaka n’utwo bari bafite ngo bakunde babasengere.

RGB kandi yasabye abanyamadini kwirinda gukomeza gutambutsa inyigisho zigamije gushuka abantu, izishobora guhungabanya uburenganzira bwa muntu cyangwa izinyuranya n’amategeko y’igihugu ahubwo bagatambutsa inyigisho ziboneye kandi zifasha abanyarwanda.

Prof Shyaka Anastase uyobora RGB ni we washyize umukono kuri iri tangazo
Skip to toolbar