Intumwa ya Satani Bishop Rugagi,yagaragaje imbaraga akorana nazo!!?

Bishop Rugagi yagurishije abakirisito udutabo tudasanzwe tuzabahesha kurongorwa, akazi, gukira kanseri na Diyabeti…

Kuri iki cyumweru tariki 23 Nzeri 2018, Bishop Rugagi Innocent uyobora Redeemed Gospel Church yagurishije abayoboke be udutabo avuga ko ari utw’ubuhanuzi bukomeye buzahindura iby’ibyiciro by’ubuzima bw’abaguze utwo dutabo mu gihe kitarenze amezi atatu.

Bishop Rugagi yatangaje ko kugura ako gatabo ari ukubiba mu buhanuzi bwe. Ni ukuvuga ko umuntu azasarura bitewe n’ibyo yabibye mu buhanuzi binyuze mu kugura ako gatabo kadasanzwe mu Rwanda.

Ngo umuntu azajya akagura amafaranga runaka bitewe n’icyiciro ashaka kujyamo. Gusa Rugagi avuga ko nta muntu wemerewe kukagura amafaranga y’u Rwanda ari munsi y’ibihumbi icumi (10.000).

Aka gatabo kanditsemo ngo “Ubuhanuzi bwo kuva mu kwa Cyenda kugeza tariki 31 Ukuboza.”

Rugagi yijeje abaguze utwo dutabo impinduka z’ubuzima. Ati:”Mugiye kwinjira mu kindi cyiciro”

Skip to toolbar