Ubushinwa bwarakariye Amerika yabufatiye ibihano kubera kugura intwaro mu Burusiya

Ubushinwa buherutse kugura mu Burusiya indege 10 z’intambara zo mu bwoko bwa ukhoi Su-35

Ubushinwa bwasabye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gukuraho ibihano zabufatiye kubera ko bwaguze mu Burusiya indege z’intambara n’ibisasu bya misile bitererwa ku butaka bihanura indege, bitihise Amerika “ikirengera ingaruka.”

Amerika ivuga ko kugura ibyo bikoresho bya gisirikare birenga ku bihano Amerika yafatiye Uburusiya kubera ibikorwa byabwo muri Ukraine no kubera ibirego byo kwivanga muri politiki y’Amerika.

Ubushinwa buherutse kugura mu Burusiya indege 10 z’intambara zo mu bwoko bwa ukhoi Su-35 n’ibisasu bya misile byo mu bwoko bwa S-400.

Umunyamakuru wa BBC Stephen McDonell uri mu Bushinwa aravuga ko bitaramenyekana niba Ubushinwa buteganya kwihimura kuri Amerika.

Ubushinwa ubwabwo bukomeje gukora intwaro zikoranye ubuhanga buhanitse, ariko buhorana amashyushyu yo kugura intwaro zo ku rwego rukataje zikorwa n’Uburusiya, cyane cyane izijyanye n’ubwirinzi bwo mu kirere n’indege z’intambara.

Nyuma y’imyaka butseta ibirenge ukuntu, ubu noneho Uburusiya bufite ubushake bwisumbuyeho bwo kugurisha izi ntwaro ku Bushinwa.

Ubushinwa ntabwo bwigeze bukurikiza ibihano Amerika n’ibihugu by’inshuti zayo by’i Burayi no ku mugabane w’Amerika byafatiye Uburusiya guhera mu mwaka wa 2014.

Umubano hagati y’Amerika n’Uburusiya wahise uzamba kuva Uburusiya bwigaruriye akarere ka Crimea bugakuye ku gihugu cya Ukraine mu mwaka wa 2014.

Ibirego by’uko Uburusiya bwaba bwarivanze mu matora ya perezida w’Amerika mu mwaka wa 2016 ndetse n’ibikorwa bya gisirikare by’Uburusiya mu ntambara ikomeje yo muri Syria byongereye ubushyamirane hagati y’Amerika n’Uburusiya.

Ni nde urebwa n’ibi bihano?

Ikigo kigura ibikoresho bya gisirikare cy’Ubushinwa n’umukuru wacyo Li Shangfu, bafatiwe ibihano n’Amerika kubera “gukorana ubucuruzi bukomeye” n’ikigo cy’Uburusiya cya Rosoboronexport kigurisha intwaro mu mahanga.

Bivuze ko imitungo y’iki kigo cyo mu Bushinwa iri muri Amerika n’iya Bwana Shangfu ifatiriwe kandi Abanyamerika “muri rusange babujijwe” gukorana ubucuruzi n’iki kigo.

Ikindi ni uko, bijyanye n’ibi bihano, iki kigo kitemerewe kohereza ibicuruzwa muri Amerika.

Amerika kandi yafatiye ibihano nk’ibyo abantu 33 n’ibigo ivuga ko bose bafite aho bahuriye n’igisirikare cy’Uburusiya n’urwego rw’ubutasi rw’iki gihugu.

Ibisasu bihanura indege by'Uburusiya byo mu bwoko bwa S-400 mu karere ka CrimeaIbisasu bihanura indege by’Uburusiya byo mu bwoko bwa S-400 mu karere ka Crimea

Hagati aho, Uburusiya bwanenze ibihano Amerika yafatiye igisirikare cy’Ubushinwa.

Ibiro ntaramakuru Interfax bya leta y’Uburusiya byasubiyemo amagambo ya Sergei Lavrov, minisitiri w’ububanyi n’amahanga, avuga ati:

“Iki ni ikindi gikorwa cy’irushanwa ridashyize mu gaciro.”

Sergei Ryabkov, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije w’Uburusiya, yavuze ko Amerika “iri gukina n’umuriro.”

Umudepite umwe wo mu Burusiya yavuze ko ibi bihano by’Amerika nta ngaruka bizagira ku bucuruzi bw’iki gihugu bw’indege z’intambara n’ibisasu bya misile.

Ibiro ntaramakuru by’Uburusiya bya Interfax byasubiyemo amagambo ya Depite Franz Klintsevich agira ati:

“Nizeye ko izi kontaro zizakurikizwa uko biteganyijwe.”

Yongeyeho ati:

“Ubushinwa bucyeneye cyane kugira ibi bikoresho bya gisirikare.”

Umugabane w’Aziya ni wo ugura nyinshi mu ntwaro zikorerwa mu Burusiya. Amakuru avuga ko guhera mu mwaka wa 2000, 70% by’intwaro Uburusiya bugurisha mu mahanga zijya muri Aziya.

Icyegeranyo cyakozwe n’ikigo Chatham House cyo mu Bwongereza kigaragaza ko Ubuhinde, Ubushinwa na Vietnam ari byo bihugu by’ingenzi bigurishwamo intwaro zikorerwa mu Burusiya.

Skip to toolbar