Urutugu ngo rurakura ariko nta bwo rujya sumba ijosi

Inzego z’ubuyobozi mu gihugu cya Uganda ngo ziri gukora iperereza ku ibura ry’Umunyarwanda waburiye muri iki gihugu mu gihe hari haciye kabiri hatumvikana amakuru y’ibura cyangwa itabwa muri yombi ry’Abanyarwanda I Kampala cyangwa ahandi nk’uko byari bimeze kuva mu mpera z’umwaka ushize .

Beatrice Nyirahabimana, umugore w’uyu Munyarwanda witwa Claude Iyakaremye, avuga ko umugabo we yakuwe aho bategera bus hitwa Volcano Bus Terminal muri Old Kampala, ku mugoroba wo ku Cyumweru.

Uyu akaba avuga ko umugabo we yahise yinjizwa ku ngufu n’abantu bikekwa ko ari abo mu nzego z’umutekano, mu modoka ya Toyota Noah ifite ibirango UAJ 921G nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga.

Nyirahabimana aragira ati: “Nagejeje ikibazo kuri station ya polisi ya Old kampala kuwa Mbere mugitondo ariko nagiriwe inama yo kurebera ku rwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare (CMI) ku yandi makuru.”

Umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda, Emilian Kayima nawe yanze kugira icyo atangaza yohereza iki kinyamakuru kureba umuvugizi w’igisirikare, Brig Richard Karemire.

Uyu yavuze ko nk’uko abayobozi b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda baherutse kubitangamo inama iki kibazo kigiye gukurikiranwa n’ibiro bibikwiriye kandi ko nta gushidikanya kizitabwaho uko gikwiye.

Inzego z’umutekano za Uganda zikaba mu minsi ishize zaragiye zita muri yombi Abanyarwanda zibashinja ibyaha bitandukanye birimo ubutasi ariko hakaba hari haciye kabiri iri tabwa muri yombi ritumvikana mu itangazamakuru.

Mu biganiro perezida w’u Rwanda, Paul Kagame aherutse kugirana na mugenzi we wa Uganda, kuri iki Cyumweru gishize, itariki 25 Werurwe 2018, bemeranyije ko inzego z’umutekano z’ibihugu byombi zigiye kurushaho gufatanya ku nyungu z’ibihugu byombi.

Ese itabwa muri yombi rya Claude Iyamuremye ryabaye umunsi perezida w’u Rwanda yakoreraga uruzinduko muri Uganda si cyaba ari ikimenyetso cy’uko urwikekwe hagati y’ibihugu byombi ntaho rwagiye? Ese yaba azira iki?

Skip to toolbar