Uyisengera kwishyiga ikagusiga Ivu!
Dosiye ya Bishop Rugagi, Apôtre Rwandamura na bagenzi babo yamaze kugezwa mu bushinjacyaha
Uko ari batandatu bakurikiranyweho icyaha cyo ‘gukoresha inama mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kurwanya ububasha bw’amategeko’.
Umushinjacyaha Mukuru, Mutangana Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko dosiye ubushinjacyaha bwayakiriye ku wa Mbere tariki 12 Werurwe 2018, aho kugeza ubu bukiyisesengura.
Ubwo aba ba pasiteri bafatwaga, Polisi y’Igihugu yatangaje ko bashatse kubangamira gahunda yo kugenzura insengero zitujuje ibisabwa bakoresha inama zitemewe mu bice bitandukanye.
Mu nsengero zafunzwe harimo urwa Redeemed Gospel Church Rwanda ruyoborwa na Bishop Rugagi ndetse n’iz’abandi bavugabutumwa batandukanye.
Biteganyijwe ko ubushinjacyaha ari bwo buzafata umwanzuro wo kuregera iyo dosiye urukiko mu gihe busanze bufite ibimenyetso ku byaha abo ba pasiteri bakurikiranweho.