Perezida Museveni yirukanye Minisitiri Gen.Tumukunde na IGP Kale Kayihura

Kuri icyi cyumweru tariki o4 Werurwe ,Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yashyizeho Elly Tumwiine nka Minisitiri w’umutekano mushya na Mr.Okoth Ochola nk’umukuru w’igipolisi cya Uganda (IGP) ndetse na Brigadier Sabiti Muzeei wagizwe umuyobozi wungirije mukuru wa polisi (DGPO).

Inyandiko ishyiraho aba bayobozi yasinyweho na Perezida Museveni kuri uyu wa 04 Werurwe nkuko bigaragara kurukuta rwe rwa Twitter iragira iti: “Mu bubasha mpabwa n’amategeko nk’umukuru w’igihugu buri mu ngingo ya 113 (1), ingingo ya 213 (2) z’itegekonshinga ya Repubulika ya Uganda, Nshyize mu nshingano Elly Tumwiine nka Minisitiri w’umutekano, Mr. Okoth Ochola nk’umuyobozi wa polisi (IGP) ndetse na Sabiti Muzeei nk’imuyobozi mukuru wungirije wa polisi ya Uganda,”

Amakuru ava Uganda ni uko uyu muyobozi mushya wa Polisi Ocola Okoth niwe wari wungirije Kale Kayihura mu gipolisi naho umwungiriza we mushya Sabiiti Muzei bivugwa ko ari n’umuhungu wa Perezida Museveni yabyaye kuwundi mugore yari hanze kwiga . Ikindi  kivugwa ni uko  Sabiiti Muzei ari umuntu wubashywe murwego rw’igisilikare kubera yabaye uwungirije Special Forces Command ikiyoborwa na Muhoozi Keinarugaba umwana w’imfura wa Perezida Museveni.

Gen. Tumukunde yagiriraga ishyari cyane Kale Kayihura kuko Perezida Museveni amwiyumvamo kumurusha,  biryo yashyizeho ikinyamakuru SoftPower  cy’umudamu wahoze ashinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida Museveni ariko mu by’ukuri ntabwo ari byo! Nubwo uwo mudamu, Sarah Kagingo agikorera akitwa yuko anagikuriye ariko SoftPower.com ni igitangazamakuru  cyashinzwe na Tumukunde murwego rwo gusenya Kale Kayihura no gukora  propaganda z’inzego z’iperereza muri Uganda (CMI)  na ISO, by’umwihariko SoftPower igakoreshwa na Minisitiri w’umutekano muri Uganda, General Henry Tumukunde na murumuna wa Perezida w’icyo gihugu, General Salim Saleh ndetse na CMI.

Mu minsi ishize Gen. Tumukunde  na CMI bijanditse mu bikorwa byo gushimuta abanyarwanda muri Uganda afatanije na RNC ishyaka rya Kayumba Nyamwasa n’undi munyarwanda witwa Rugema Kayumba  ukorera umutwe wa RNC muri ibyo bikorwa. Ariko ibi Museveni akabihakana yivuye inyuma avuga ko atabizi.

Gen. Tumukunde yafunzwe  imyaka 8 na Perezida Museveni kubera ko yari mugatsiko k’abasilikare batishimiye ihindurwa ry’itegeko nshinga muri 2005. Yaje gusabirwa imbabazi na Fist Family kuko afitanye isano ya bugufi na Madamu wa Museveni, aramurekura ariko ajya ku gatebe. Yaje kuba Minisitiri w’Umutekano mu gihugu bivuze ko ari nawe uyobora ISO na ESO.

Nguko uko yatangiye kwihimura kuri Kale  Kayihura  wamufunze  iyo myaka 8,   kubera kwivanga muri politiki; ari naho haturutse urwango rukomeye hagati yabo. Tumukunde  yatangiye  kwamamaza  cyane Perezida Museveni  na NRM byo kwikundwakaza , ariko abikora nabi bimuviramo gukora amakosa  menshi  muri Diplomasi no  gusenya inzego za Polisi ya Uganda. Tumukunde aherutse gushimagiza  cyane Kiiza Besigye ngo ni umuntu ukomeye muri Uganda.

Skip to toolbar