Abayobozi 6 b’amatorero batawe muri yompi mu Rwanda

Mu Rwanda, abayobozi batandatu bafunze barimo Bishop Innocent Rugagi wari umaze kwamamara cyane, uyu akaba ari umukuru w’itorero ry’Abacunguwe.Igipolisi kirabarega gukoresha inama zitemewe ndetse no kurwanya ububasha bw’amategeko.

Igipolisi cy’igihugu cyatangaje ko gifunze abayobozi 6 b’amatorero yafungiwe mu gihe cyemeza ko gikomeje iperereza kuri bo.

Abafashwe barimo uwari uzwi nka Musenyeri Innocent Rugagi uyoboye itorero ryitwa iry’Abacunguwe.

Uyu yari aherutse kumvikana anenga imyitwarire y’inzego zategetse ifungwa ry’insengero zirimo n’ize hatabayeho guteguza benezo.

Uko ari batandatu bararegwa gukoresha inama zitemewe no kugerageza kurwanya ububasha bw’amategeko.

Ibi ngo babikoze mu mugambi wo kubangamira ishyirwa mu bikorwa ryo gufunga izi nsengero ziregwa kutuzuza ibisabwa n’amategeko,

Ifatwa ry’aba bayobozi b’amadini rije nyuma y’amagambo y’umukuru w’igihugu Paul Kagame ubwo yasozaga umwiherero w’abayobozi bakuru mu mpera z’icyumweru gishize.

Paul Kagame yumvikanye asa n’ukemanga akamaro k’uyu mubare munini w’amadini, avuga ko atabona impamvu igihugu cokubitirwa kuyagumizaho kandi atakamaro kagaragara ayo madini afitiye abaturage.

Mu bihe batandukanye, abayobozi b’abamadini bafunze bumvikanye banenga imyitwarire y’inzego z’ubutegetsi muri iki gikorwa cyo kubafungira.

Hari abavuze ko bimwe bisabwa bari babyujeje, naho abandi bakaba bavuga ko hatigeze habaho kubateguza.

Mu bibazo bikuru bivugwa byatumye afungwa hari inyubako zidaha umutekano n’isuku ihagije ku baje gusenga ndetse hamwe na hamwe zikaba zararezwe kubangamira ituze rya rubanda kubera urusaku rw’abaje gusenga.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere kinafite inshingano zo kwandika amadini kivuga ko ubu habarurwa asaga 2000 mu gihugu cyose arimo aya asaga 700 amaze gufungirwa mu mujyi wa Kigali honyine.

Aya yiganjemo ayadutse vuba ashinjwa gukorera ahantu hafunganye, isuku nkeya no guteza urusaku rubangamira abatiurage basanzwe bayegereye.

Skip to toolbar