Ninde ukurusha kwiremereza?Hama hamwe bakwereke!
Rwanda: Perezida Kagame Yagaye Abayobozi Biremereza.Nyuma y’imyaka 23 nibwo Umwakagara akenye ibyiza byo kwiyoroshya!Abimenye ashaje ubu se byaba hari icyo bizamumarira.
Mu gihe cyo gusoza umwiherero w’abategetsi bakuru waberaga mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare i Gabiro mu burasirazuba bw’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yasabye abandi bategetsi kugira umuco wo kwiyoroshya. Perezida Kagame aravuga ko umuco wo kwiremereza ku bategetsi wica ibintu kuruta kubikiza.
Mu ijambo rye risoza umwiherero w’abategetsi bakuru mu Rwanda waberaga mu kigo cy’imyitozo ya Gisirikare I Gabiro mu burasirazuba bw’u Rwanda, Bwana Paul Kagame yibukije abandi bategetsi abari mu mwiherero ko bagomba kugira umuco ubaranga. Afatiye ku ngero z’ibihugu byateye imbere nka USA Prezida Kagame yavuze ko byinshi bishingiye ku muco wabyo wo kwiyoroshya.
Perezida Kagame na we yasabye aba bategetsi kudakomeza kwiremereza, avuga ko hari abategetsi basura abaturage aho banyuze ibikorwa byose bigahagarara.
Muri aba bategetsi Perezida Kagame avuga ko biremereza nta n’umwe yigeze yerura mu mazina ariko avuga ko hari n’abo yihamagarira kuri telefone abihanangiriza.
Perezida Kagame yabwiye abiremereza ko igihe babigabanya ntacyo baba bahomba. Uretse ku bo perezida akomeza kuvuga ko biremereza bakarushaho kwica ibintu aho kubikiza, ntiyabuze no kugaragaza ko no mu butegetsi bwe harimo ba kidobya. Yabaye nk’uburira Bwana Edouard Ngirente Minisitiri w’intebe muri iyi manda ko azahura n’abantu nk’abo bamuha amabwiriza no mu bidakwiye.
Perezida kagame kandi yagaragaje ko hakiriho gukorera ku jisho ku bategetsi bamwe baba bahugiye mu nyungu zabo bwite. Urugero atanga bitari ku nshuro ya mbere ni aho asura abaturage imihanda yarangiritse igakorwa vuba na bwangu.
Mu ijambo risoza umwiherero ku nshuro ya 15 Perezida Kagame yanagarutse ku nsengero zibarirwa muri 700 zimaze gufungwa mu mujyi wa Kigali gusa. Arasanga uyu murundo w’insengero nta kindi zihatse uretse akajagari kuko avuga ko ahandi bigaragara bityo babiterwa n’umurengwe kandi bo bafite n’uburyo bwo gukumira ingaruka zaterwa n’ako kajagari.
Uyu mwiherero ku nshuro ya 15 wari uteraniyemo abategetsi bakuru Akomeza kubasaba gushyira hamwe. Perezida Kagame ashima ibitekerezo batangiyemo bigamije iterambere ry’u Rwanda. Ku bindi byose yiyamiriza bidakosoka nta gushidikanya ko igisubizo cyo kiri mu biganza bye