Waruziko ibi bibaho?

Ahantu 13 ku isi hashobeye abahanga n’abashakashatsi hafatwa nk’amayobera ateye ubwoba

Ku isi hagenda havugwa ibintu bitandukanye by’umwihariko bimwe bikavugwa nk’ibyayobeye abantu kubera kutabigiraho amakuru ahagije kimwe n’uduce tumwe na tumwe ku isi ugenda usanga tutavugwaho rumwe kuko nta makuru yatwo yizewe aba ahari, ibi bigatuma utu duce dufatwa nk’amayobera cyane ko tumwe usanga nta n’uwemerewe kutugeramo.

Mu bihugu bitandukanye ku Isi hagenda hagaragara ibintu by’amayobera na n’ubu abashakashatsi bafatwa nk’abakomeye ku Isi usanga batarabonera ubusobanuro. Ibi byatumye Umubavu tugutegurira ahantu 13 h’amayobera ku isi hayobeye abahanga n’abashakashatsi bakomeye.

  1. Ikiyaga cy’igikanka : Skeleton Lake

Iki cyiyaga giherereye mu gihugu cy’u Buhinde kikaba cyarasanzwemo amagufwa y’abantu arenga 200 (200 skeletons) bivugwa ko ari abasirikare b’u Buyapani bahapfiriye mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, aya magufwa ngo rimwe na rimwe ajya azamuka akareremba hejuru y’amazi.

  1. Isumo y’amaraso : Blood fall.

Iyi sumo iri mu Nyanja Atlantic. Umuntu wese uhageze atangazwa no kubona amaraso atemba mu Nyanja. Abashakashatsi bakomeje kwibaza ikiba gitera iryo bara ry’umutuku baza kuvumbura ko harimo ikinyabutabire cya Iron gituma amazi aba umutuku, bahera ko bahita isumo y’amaraso.

  1. Igishanga cy’urupfu, Raetrack Playa “Death Valley National Park”,

Tugenekereje mu Kinyarwanda twayita Pariki y’ igihugu y’igishanga cy’urupfu. Muri California ahantu utarebye neza wahasiga ubuzima kuko haba amabuye agendagenda (moving Stones). Muri 1915, abahanga bagerageje gushaka icyaba kibitera baraheba. Mu myaka mike ishize muri 2011 itsinda ry’abandi bashakashatsi bavumbuye ko hari imbaraga ziva mu butaka zituma amabuye yaho adahama hamwe.

  1. Old Faithful, Yellow stone National Park

Muri iyi pariki y’ubukerarugendo iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari ibintu bita “Geysers” bituma amazi y’aha hantu ashyuha cyane bigatuma asimbuka cyane mu kirere metero ziri hagati ya 35 na 50 buri minota 55 bikamara hagati y’iminota 2 n’ 5. Ibi bikaba bikurura ba mukerarugendo ku buryo buri mwaka hasurwa n’abantu miliyoni zisaga 3.5 baturutse imihanda yose y’isi.

  1. Cano Cristales : Umugezi w’amazi y’amabara ahindagurika

Uyu mugezi uhereye muri Amerika y’Epfo mu gihugu cya Columbia. Uyu mugezi uherutse gushyirwa ku rutonde rw’imigezi ibereye ijisho “The most Beautiful River in the world’’. Iyo bigeze mu mpera z’umwaka kuva mu kwa 9 kugeza mu kwa 11 ibara ry’aya mazi ririhinduranya rikaba umutuku, ubururu, icyatsi, umuhondo ndetse n’iroza(Pink).

  1. Sanquinshan

Uyu musozi uherereye mu Bushinwa ukaba ufatwa nk’ahantu hatagatifu kuko banahise ubusitani bw’Imana (Garden of God). Uruhurirane rw’amabuye n’ibimera bihabarizwa biteye ku buryo budasanzwe nabyo biri mu bikurura benshi.

  1. Aokighara

Iri ni ishyamba rigaragara ku gasongero k’umusozi witwa “Fuji”. Iri shyamba rigizwe na hectare 3,500. Bivugwa ko aha hantu hatuwe n’imyuka mibi ndetse n’abazimu (Ghosts, demons and Spirits). Aha hantu hakaba haragizwe ahantu ha kabiri mu kwica abantu benshi kuko buri mwaka hapfira abarenga 500.

  1. Mines of Paris

Ubu ni ubuvumo buri mu mujyi wa Paris hakurura ba mukerarugendo batari bake kubera ibyumba byinshi kandi byiza bihaba. Aha hantu buri wese ntiyemerewe kuhagera kubera amagufwa y’abantu ahari bigatuma haba hateye ubwoba ku buryo hari nk’aberura bakavuga ko ari ikuzimu.

  1. Door To Hell

Aha ni muri Turkmenistan, ahantu hacanze abantu cyane kubera ko abashakashatsi muri1972 bacukuye cyane bashaka kugera kuri Gas, gusa guhera icyo gihe kugeza ubu umuriro uba urimo kwaka amasaha yose kugeza n’ubwo Perezida wa Turkmenistan yasabye ko hafungurwa ariko biranga birananira.

  1. Chateau Miranda

Mu gihugu cy’u Bubiligi mu gace kitwa “The Noisy Castle”, nyuma y’Intambara y’Isi ya 2, hatuwe n’abashakashatsi, ariko ubwo bahimukaga muri 1980, ubu iyo bigeze mu ijoro humvikana amajwi adasobanutse menshi kandi ngo uba wumva ateye ubwoba.

  1. Bermuda Triangle

Muri iyi Nyanja ya Atlantic mu Majyaruguru yayo aha hantu haburiye abantu benshi, indege nyinshi ndetse n’amato menshi. Aka gace kavugwaho byinshi kuko abenshi bahafata nk’ahari amashitani gusa abahanga mu by’isanzure bakemeza ko muri aka gace hari imbaraga nyinshi zikurura buri kintu cyose gicaracara aho kuko ababashije kuharokoka, nabo usanga badasobanura neza iby’aho hantu (ambiguity)

  1. Kapustin Yar

Aka gace gaherereye mu Burusiya ahafatwa nka Area 51 y’aho mu Burusiya. Aha hantu haba harinzwe cyane bivugwa ko ariho ingabo z’aba Soviet zitorezaga nyuma y’Intambara y’Isi ya Kabiri.

  1. Aho ingabo z’aba Soviet zikorera imyitozo

Kubera ibikorwa by’ibanga bihakorerwa abari batuye mu mujyi wa Zhitkur wegeranye n’aka gace, barahimuwe. Impamvu nuko aha hantu ariho hapimirwa ibisasu bikomeye bya kirimbuzi (Nuclear weapons), tutibagiwe ikoranabuhanga rihari ry’ibigendajuru na Radar biba biri aho hafi ku bw’impamvu z’umutekano. (UFO : Unidentified Flying Objects).

 

Skip to toolbar