Ese inzego z’iperereza za Uganda zaba zigendera ku byifuzo bya RNC mu guta Abanyarwanda muri yombi?

Abanyarwanda baba mu gihugu cya Uganda bakomeje gutabwa muri yombi ndetse ngo bagakorerwa iyicarubozo n’inzego z’iperereza za Uganda(CMI). Ababikurikiranira hafi ndetse n’itangazamakuru ryo mu gihugu cya Uganda ntibatinya kuvuga ko CMI ita muri yombi Abanyarwanda ari uko itungiwe agatoki n’abanyamuryango b’ishyaka Rwanda National Congress (RNC) ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.

Ikinyamakuru cyo muri Uganda, Virunga Post gitangaza ko  CMI nta bimenyetso simusiga iba ifite byatuma ita muri yombi Abanyarwanda ahubwo ngo igendera ku cyo bise ibinyoma by’ibihambano by’abamabari ba RNC.

Iki kinyamakuru gitangaje aya makuru mu gihe ibitangazamakuru byinshi bikomeje gutangaza ko hari imikoranire iri hagati y’ubuyobozi bukuru bwa CMI n’abayobozi ba RNC mu bijyanye no kwinjiza abasore b’impunzi z’Abanyarwanda mu gisirikare cya RNC bivugwako gikorera imyitozo ahitwa Minembwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi ni ingingo umuvugizi wa RNC, Jean Paul Turayishimiye  yahakanye yivuye inyuma avuga ko nta bikorwa bya gisirikare bafite muri Congo.

Ababikurikiranira hafi bavuga ko RNC ikoresha CMI mu gisa no kwigizayo Abanyarwanda baba muri Uganda bashobora kuba imbogamizi ku migambi yayo ikorera muri iki gihugu.

Ibi byashimangiwe n’umwe mu bakirisitu basengera ku rusengero rwa AGAPE rwo mu mujyi wa Mbarara bivugwa ko ariho hakorerwa lisiti y’abatahiwe gutabwa muri yombi.

Yagize ati ”Bakunda kuhateranira kenshi bigize nk’abaje gusenga”.

Ikindi cyatangajwe ni uburyo ngo umukozi wa CMI, Kaporali Abdul Karim Mulindwa uzwi ku izina rya Mukombozi akorana n’abarwanashyaka ba RNC by’umwihariko Rugema Kayumba bivugwako ari mubyara wa jenerali Kayumba Nyamwasa.

Ibi ni nyuma yaho uyu Rugema Kayumba abinyujije ku mbugankoranyambaga yigambye gukorana bya hafi na CMI kandi ko atari ibyo gusa ahubwo azaba n’umwe mu bakozi bayo.

Uyu mugabo bivugwa ko ari we muhuzabikorwa wa RNC muri Uganda abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook yagize ati ”Ntabwo nzakorana na CMI gusa ahubwo nzaba umwe muri bo”.

Urwego rw’iperereza rwa Uganda, CMI rumaze guta Abanyarwanda muri yombi no kubakorera iyicarubozo rubashinja kuba intasi z’u Rwanda. Hari amakuru avuga ko Abanyarwanda basaga 100 bafungiwe muri gereza zinyuranye zo muri Uganda.

Leta ya Uganda yagize icyo ivuga kuri iri tabwa muri yombi ry’Abanyarwanda, maze isobanura ko abatabwa muri yombi ari abafite aho bahuriye n’ibikorwa by’iterabwoba muri iki gihugu.

Skip to toolbar