Ntawuhisha inzu,ngo ahishe umwotsi!!!

U Rwanda rwemeje ko urugendo rwa Sarkozy ntaho rwari ruhuriye n’ibibazo byarwo n’u Bufaransa

Kuwa Mbere w’icyumweru gishinze nibwo Nicolas Sarkozy wahoze ayobora u Bufaransa yagiriye uruzinduko mu Rwanda, ahura na Perezida Paul Kagame.

      Sarkozy

Nta byinshi byatangajwe ku biganiro Sarkozy yagiranye n ‘Umukuru w’igihugu ariko nyuma y’aho yahise ajya kubonana n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB).

RDB yatangaje ko Sarkozy n’itsinda yari ayoboye baganirijwe ku mahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda mu bijyanye n’amahoteli, ubwikorezi, umuziki, ubukerarugendo bushingiye ku nama n’ibindi.

Umubano w’u Rwanda wakunze kuzamo agatotsi by’umwihariko kuva mu mwaka wa 2006 nyuma y’impapuro zo gufata abayobozi bakuru b’u Rwanda zari zasohowe n’umucamanza w’Umufaransa, Jean Louis Bruguière.

Sarkozy aje mu Rwanda umubano w’ibihugu byombi ukirimo agatotsi.

Uruzinduko rwa Sarkozy hari abaketse ko ari mu nzira yo kuzahura umubano w’ibihugu byombi, dore ko ubwo yayoboraga u Bufaransa umubano wari watangiye kubyutswa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yabwiye The East African ko uruzinduko rwa Sakozy rudakwiriye kureberwa mu ndorerwamo ya politiki.

Yagize ati “Uru ni uruzinduko bwite kandi ni byiza kwibuka ko Sarkozy nta murimo afite muri Guverinoma y’u Bufaransa.”

Nduhungirehe yavuze ko Perezida Kagame na Sarkozy bakomeje ubucuti na nyuma y’uko avuye ku mwanya w’Umukuru w’igihugu.

Ati “Mwibuke ko mu gihe Sarkozy yari Perezida aribwo umubano wabyukijwe, u Rwanda n’u Bufaransa bikongera gufungura Ambasade. Kuva icyo gihe abayobozi bombi bakomeje uwo mubano.”

Sarkozy yasuye RDB ari kumwe na Cyrille Bolloré, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Abafaransa gikora ubwikorezi bw’ibicuruzwa byambuka imipaka mu ndege, ku butaka no mu mazi. Icyo kigo kinakorera mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yamenyesheje itsinda ry’Abafaransa ryari kumwe na Sarkozy ko u Rwanda rufunguriye amarembo abacuruzi kandi RDB ikorana n’abashoramari ikanabafasha.

Kuva muri 1994, umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wagiye unagira ingaruka ku ishoramari.

Hagati ya 2009 na 2014, u Rwanda rwakiriye ishoramari rya miliyoni 9.6 z’amadolari rivuye mu Bufaransa. Niryo shoramari ryo ku rwego rwo hasi u Rwanda rwakiriye icyo gihe ugeraranyije n’ibindi bihugu by’Iburayi.

Iryo shoramari ryavuye mu Bufaransa rigize 0.3 % bya miliyari 3 z’amadolari yavuye mu ishoramari ryose u Rwanda rwakiriye rivuye mu mahanga muri iyo myaka.

Amaze gusimbura Perezida Jacques Chirac ku buyobozi bw’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy yakoze ibishoboka mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi, usubira ku murongo mu Ugushyingo 2009, maze nyuma y’amezi make mu Rwanda rwohererezwa Ambasaderi Laurent Contini.

Nicolas Sarkozy wari Perezida w’u Bufaransa mu kiganiro n’Abanyamakuru muri Village Urugwiro tariki ya 25 Gashyantare 2010, yemeye uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo gihe yavuze ko intambwe itewe ishimishije ku bihugu byombi kuko igamije ubwiyunge ku baturage b’ibihugu byombi.

Nyuma y’amezi atatu Perezida Nicolas Sarkozy avuye i Kigali, Perezida Kagame na we yasuye u Bufaransa ubwo yitabiraga inama y’Abakuru b’ibihugu bikoresha Igifaransa yabereye i Nice.

Skip to toolbar