YAHAWE AMAFARANGA ASENYA URUBUGA RW’INYANGENEWS.COM

Amakuru aturuka kurubuga rw’Inyangenews.com,avuga yuko JOSEPF KAIIZI,war’uhostinze urubuga rw’inyangenews.com yahawe amafaranga na leta y’Urwanda maze asenya urubuga rw’Inyangenews yarahostinze imyaka igera kuri 2 nigice.


Nyuma yaho leta y’Urwanda ikoze ibishoboka byose kugirango ibashe kubona webmaster wakoreraga icyo kinyamakuru inyangenews Majeshi Leon,nyuma yogufungurwa bamushakiye hasi no hejuru ariko ntibahirwa kumubona,byatumye bashakisha abantu bari bazi neza aho icyo kinyamakuru cyari gihostinzwe maze babasha kubona uyu Joseph Kaiizi wari yaragiranye amasezerano n’ikinyamakuru inyangenews ariko ntiyigeze ayubahiriza nyuma yokubona amafaranga leta y’Urwanda yamwemereye.

Yatangiye kujya akuraho urwo rubuga kugirango banyirarwo batangire bahamagare ariko twaramwihoreye gusa twabashije gukoresha e-mail tumusaba kubahiriza amategeko twagiranye mbere yuko twemera kumubera umukiliya tukishura ifatabuguzi.

Ibyo babonye yuko bibananiye bahisemo gushaka umuzungu waduhaye DNS,nawe bamugeraho kugirango abashe kuvugana n’abayobozi b’inyangenews kugirango atumenyeshe yuko ifatabuguzi rirangiye ko tugomba kwishyura ayandi mafaranga,tumwemerera kumwishyura hakoreshejwe Western Union cyangwa Money gram,ariko arabyanga ngo arashaka ko dukoresha Pay pal,wakwibaza impamvu ituma atemera ayo madollar ashobora kumugeraho ugasanga ar’inkinamico.

Nibwo twahisemo ibyo byose kubireka duhitamo gushakisha ubundi buryo twakoresha kugirango tubone urundi rubuga tubashe kujya ducishaho amakuru agere kubasomyi bacu.

inyangenews

 

Skip to toolbar