Yabasembereje mukirambi,none inzu bayimurukanyemo.

Kuwa 21 gashyantare 2014,iibihugu byo mukarere k’Afrika y’Uburasira-zuba bahuriye mu murwa wa kampala mu gihugu cya Uganda.Aba bayobozi ejo bambuka kuwa 20 gashyantare 2014,bakoresheje indangamuntu mu gihe byari bisanzwe ko hkoreshwa passport,urupapuro rw’inzira.


Amakuru atugeraho yemeza ko,bashyize umukono kumasezerano y’ubufatanye mu byumutekano,aho police zibihugu 3,Uganda,Urwanda,Kenya,ndetse n’inzego z’ubutasi,n’igisirikare bagiye kujya bafatanya kurwanya iterabwoba.Ibi leta y’Urwanda ikaba ibyungukiyemo kuba izabona uko ikontorola abo itavuga rumwe nayo.

Turaburira impunzi zaba zarahungiye muri ibyo bihugu,kuba bagomba kuba maso kuko musanzwe muzi yuko leta y’Urwanda ishimuta abanyarwanda bayihunze ikahimbira ibyaha ikabajyana ikigali kujya kubacira urwa pilato,urumva rero ko amazi atakiri yayandi yamaze kurenga inkombe,ariko ntimwihebe kuko Uwiteka nawe ntabwo aryama ntasinzira kuko aje kudutabara vuba bishoboka.

Cyakora ibibazo byabantu biratandukanye,uwabishobora yakwimukira mubindi bihugu,amakuru akomeza avuga yuko uwo muryango wa EAC,watangijwe n’igihugu cya Tanzania,wagerageje kuva kera kurwanira ubumwe bw’Abanyafurika,ariko abategetsi ba Uganda buri gihe nibo batuma uwo muryango utagera kunshingano zawo.
Amakuru afite gihamya,avuga ko muri iyo nama Tanzania yohereje intumwa  ibahagararira nk’Indorerezi,ariko ntamasezerano basinye kubijyanye n’ubufatanye by’umutekano kuko ishinjwa kuba yaragiriye inama abayobozi bakuru b’Urwanda na Uganda ko bashyikirana na FDLR,ibyo bikaba byarazanye igitotsi mu mubano wibyo bihugu bihuriye muri uwo muryango w’Afrika y’Uburasira zuba.

Ibi bihugu 3,byemeye gushyirahamwe, bivugwa ko Uganda yizeye gushyiramo Sudani y’Amajyepfo,naho Kenya nayo ikinjizamo Somalia.amakuru aravuga ko ibyo bihugu byombi uko ari 2,ngo bifite ubukungu mubijyanye namavuta ya Essanse,kuba rero igihugu cya Tanzania basa nkabashaka kukivana muri uwo muryango hamwe na leta y’Abarundi yanze gushyigikira igitugu cy’Abatutsi bayoboye ibyo bihugu bya Uganda n’Urwanda ndetse nigice kimwe cya repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Birashoboka rero ko nkuko Imana yabivuze ko Urwanda ruzarwana na Tanzania,wabona bagiye gupfa umuryango bitangiriye none Uganda n’Urwanda rukaba bigiye kuwubategekaho,muri za 1978,perezida wa Uganda Iddy Amin dada niwe washubije inyuma uwo muryango warugeze aho ugeze ubu,ibyo byose amakuru atugeraho avuga ko hari bimwe mubihugu bikomeye bifite inyungu kuri ibi bihugu,mu gihe rero bizishyira hamwe ntabwo za nyungu bazongera kuzibona nkuko babyifuza,ibyo bigatuma bacanira umuriro w’intambara kugirango batazigera bashyira hamwe.

Ikindi ni uko politiki ya Tanzania itandukanye cyane n’Urwanda na Uganda,ibyo bigatuma batabona ibintu kimwe kubera kumenyera igitugu,mu gihe abandi bamaze imyaka muri demokarasi,ariko kuruhande rw’ubuhanuzi Imana yavuze ko Tanzania hamwe n’America izabahana kubera gukoresha imbaraga z’umwijima zindenga kamere.USA ubu iri murubura rwayibujije amahwemo,naho Tanzania yo igiye guhanishwa umuriro wamasasu.

Skip to toolbar