UGIYE IBURYASAZI AZIMIRA NZIMA:

Ubwami bw’Urwanda bwatumye umwe mubari bashinzwe gutata ibindi bihugu,kimwe mubihugu byari bituranye n’Urwanda baryaga isazi,noneho biba ikibazo cy’uko hazaherezwa umuntu kujya gutata kandi ibyukurya baryaga bikomeye muri icyo gihugu cyambere cyari isazi,ubwo uwoherejwe kugigira cyangwa kubega byabaye ngombwa ko yemera kurya isazi.


Agezeyo muri icyo gihugu bamubonye ko atandukanye nabanyagihugu cyabo,ndetse batangira kumukeka ko yaba akomoka mu Rwanda rwagasabo,icyabaye ni uko bateze umutego ko nibabona atariye isazi araba ataruwabo,ubwo rugigiri nawe yemeye kurya isazi ndetse bivugwa yuko yaziryaga ari nzima kuruta abanyagihugu.

Icyari kigenderewe kwari ugusohoza umugambi wokugigira icyo gihugu byarangiye azanye amakuru igihugu cyashakaga maze baravuga bati ugiye iburyasazi azimira nzima nyuma yo kubasobanurira uko yabyitwayemo,ariko abasha gukiza igihugu cye!Ibyo rero byagiye biranga ubutwari bwabanyarwanda kuva kera uburyo bakundaga igihugu cyabo ndetse bakanemera no kukitangira,nibyo kagame yitiranya ko bagomba kwemera kwica abavandimwe babo ngo baritangira igihugu kabone naho wafatwa nk’uko abishe col.Karegeya Patrick batawe muri yombi ugomba kwemera kuba igitambo kubera inyungu z’umuntu umwe ariko zikitirirwa igihugu cyose.

Twagiramungu nawe yemeye kurya isazi nyuma y’imyaka 20 atavugana nabahutu bakomoka rukiga,none abonye ko ntacyo azageraho yemera kwifatanya na fdlr kugirango arebe ko yakwitirirwa ko ayobowe umutwe urwanya kagame kandi akaba ar’umutwe ufite ingabo,nyuma yogukora analysis yasanze ntakundi byagenda agomba kwemera kurya isazi kugirango agera kucyo yifuza kugeraho.

Gusa wenda icyo umuntu yakwibaza ese ibyo ategura azabigeraho? Natabigeraho se azabigenza ate?byose muri politiki birashoboka kimwe ni uko bidashoboka,gusa twavugako ntawamuca intege ariko amahirwe ye 40% yokutabigeraho izo nzozi atekereza akenshi biterwa n’uko warose inzozi icyakabiri bisaba kuba ukabya inzozi iyo urota gusakuko abantu benshi bararota ariko icyo batandukaniyeho harabarota ntibakabye cyangwa ntibasohoze ibyo barose,hari nabarota bagakabye cyangwa ibyo barose bigasohora iryo niryo tandukaniro,ariko simpamya yuko inzozi za Twagiramungu ko zaba zikabya nkuko tubimenyereye muri kamere y’inzozi simbona ko yazaba perezida uzayobora uRwanda.

Umunsi fpr imwiba amajwi burya niho byapfiriye,naho ubundi ubaze imyaka amaze muri politiki,arashaka kuzapfa akirira agaranga ko muri politiki dore ko karyoha kuruta ibindi byose bibaho,burya ngo umugore aza kumwanya wa lll,mubintu binezeza abantu nyuma ya politiki hakurikiraho umugore,ubwo rero urumva yuko umusaza Twagiramungu ntawamubuza gukora politiki cyane ko opposition itagira imyaka umuntu ageraho akareka kuba utavuga rumwe n’ubutegetsi igihe cyose ubishakiye wabikora iyo ubashije kugera kubyo uharanira ubwo uhindira itegeko nshinga kugirango ritazakubuza gukomeza kurya umugati.

Abahanga mu byapolitiki ya karere k’ibiyaga bigari baganiriye n’ikinyamakuru inyangenewss.com,babwira ikinyamakuru inyangenew ko,Fausitin Twagiramungu ibyo akora arabizi,ariko kandi bemeza ko ashobora kuba aruhira ubusa nk’umusambanyi cyane muri iki gihe bakoresha agakingirizo!bakomeza bavuga yuko naho Umwami yataha Twagiramungu birakomeye kubona umwanya yahabwa kuko yabaye Minisitiri w’Intebe bityo akaba ntawundi mwanya yakwemera mu gihe atigeze anagarariza isi yose ko yaba yarababajwe no kuba Umwami w’Urwanda aheze ishyanga.

Igihe rero ibyahanuwe bizaba impamo, Umwami agataha Rukokoma ngo nta mwanya babona yazahabwa,keretse wenda niba ashobora kuzaba depite usibye ko nabyo ashobora kutabibona kuko igihe cyamashyaka kizaba kitaragera hazaba hakora inziba cyuho.

Skip to toolbar