Nzabategera muburiganya bwabo!.

Birashoboka ko fpr yaba ariyo yaba yihishe inyuma y’inkonge ikungurira uRwanda ko rugiye gushya kumanywa yihangu,ariko naho fpr yaba ibyihishe inyuma,igikuru ni uko byari byarahanuwe yuko uRwanda ruzashya kumanywa y’ihangu.


Burya igihe cyose Imana inyura muburiganya bw’abana babantu ikaba ariho yibonera inzira zogusohoza imigambi yayo inyuranye aho umwana w’umuntu yibwira ko yateguye icengarya politike nyamara ahubwo bikarangira ariwe wecenze ndetse akanitsinda.

Ubuhanuzi ntabwo bureba ko,ubwemera kugirango bukunyuremo bubashe gusohora,ahubwo bubasha no kunyura muburiganya bwawe aho wibwira yuko uri igihangange mukuriganya nyamara amaherezo birangira wiriganije,ariko kandi abantu ntibakunda kwemera yuko bibeshye kabone naho yaba abizi neza ntacyo yibeshyeho biragorana ngo ace bugufi yisuzume maze asubire inyuma yihane ataangire urugendo bushya.

Ibyo birangwa nuko abanyagitugu benshi babanjirije kagame paul bagiye bibeshya ko urugamba bashoza bashobora kurutsinda,ariko barurangiza batsinzwe kuko Uwiteka Imana aba yamaze kubakuraho amaboko.

Mukomeze mukurikirane tuzakomeza kubagezaho ibimenyetso by’ubuhanuzi uko bikurikirana kugirango mubashe gusobanukirwa imigambi y’Imana ariko uwabishobora yakiza abe bikiri mu maguru mashya bitashoboka aheza ni mu ijuru.

Uwiteka Imana yaravuze cyeretse niba mushaka akamunani naho ubundi ntako itakoze ngo iburire abantu bayo,ariko kuko banze kuyiringira nicyo cyatumye ibanangira umutima kugirango bazacirweho iteka bahinduke akabarore kubayizera.

Mukaba musabwa kudakomeza kwigira nabi mureka kwizera iyo ivuga,ahubwo muhugukire kwihana kugirango niba bishoboka mugirirwe imbabazi n’Uwiteka Imana yo mu ijuru kuko ibyahanuwe bigeze kumuryango mbese ninde muhanga akaba n’umunyabwenge wabasha kwikiza hakiri kare.

Skip to toolbar