Nyuma yaho ubuhanuzi bw’umuriro buvuga yuko Uwiteka azamanura umuriro ugatwika igihugu cy’uRwanda,ubu buhanuzi bukaba bwarahanuwe kuwa 16th Jan 2013,mbere yuko busohora hakaba hari hashize umwaka umwe n’igice.Abanyarwanda benshi byabateye ubwoba cyane,nde

Nyuma yaho ubuhanuzi bw’umuriro buvuga yuko Uwiteka azamanura umuriro ugatwika igihugu cy’uRwanda,ubu buhanuzi bukaba bwarahanuwe kuwa 16th Jan 2013,mbere yuko busohora hakaba hari hashize umwaka umwe n’igice.Abanyarwanda benshi byabateye ubwoba cyane,ndetse bamwe mubatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ikigali bagize ubwoba bwinshi aho bahise babona ko,ibyahanuwe n’Uwiteka bigiye gusohora.


N’ubwo byagenze gutyo ntibyabujujije bamwe mu banyarwanda bo mu bwoko bw’Abarepubulike bakomoka mu muryango w’Abahutu,kuba barababajwe nubwo buhanuzi,ibi bigaragazwa n’inyandiko yo mu bwoko bwa e-mail bandikiye umuhanuzi Majeshi Leon hamwe n’ ikinyaakuru inyangenewss.com .

Muri iyi nyandiko baragira bati,Majeshi Leon tukwemera nk’umuhanuzi ariko har’ibyo wahanuye ugashyiramo amaranga mutima kuko abatutsi ubahanurira neza naho abahutu ukabigirizaho nkana,aho ugira uti nta repubulika izasubira ku ngoma kandi yarazanywe na rubanda nyamwinshi.

Ugashaka kugaragaza yuko ingoma ya cyami ariyabatutsi!Ariko mu byukuri iyo witegereje neza uasanga ibi birego ndetse birimo n’iterabwoba kumuhanuzi,nta shingiro bifite,ahubwo bias nakababaro abarepubulike bafite kagaragaza ko ibyo bari biringiye batakibibonye!.

Ariko bene data mu kwiye kumenya ibi;Imana ijya kuvuga iby’ubwami,nta munyarwanda wabigizemo uruhare,kandi ubu buhanuzi s’umuhanuzi Majeshi Leon wenyine wabihanuye kuko hari nabandi benshi cyane babibahanuye ndetse nabapfumu barabiraguye!.

Burya iby’Imana na satani arabyemera kuko ntamahitamo afite ngo abashe kubihakana,niba rero ibyo Imana yavuze bitangiye kurabya bigaragaza umusaruro ntabwo umuhanuzi yabizira cyangwa ngo abanyamakuru b’inyangenewss ngo babiryozwe ngo ni uko banditse ubuhanuzi bakabushyira kurubuga rw’inyangenewss nkaho byaba ar’icyaha.

Twemeranye yuko ibyo Imana yavuze no gusohoza ibizasohoza,kandi se ,niba mwemera Imana mukaba mushaka ubushake bwayo,niki gituma mwifuza yuko Imana isohoza ibijyanye nititekerereze yanyu?se ntimubona yuko mwaba mwihinduye abanzi b’Uwiteka ?kuko kubyemera cyangwa kubihakana ntibituma bitazasohora.

Mureke rro kwihyiraho umuvumo murwanya Imana na bantu bayo,nimwemere ubushake bwayo,kuko ntayandi mahitamo mufite kandi erega iyo Imana ibatekerezaho nibyiza ntabwo ar’ibibi.

Skip to toolbar