INZIRA (2) ZIGANA MU MURIRO UTAZIMA, KIZITO MIHIGO YABUZE IYO AHITAMO.

Amakuru agera ku kinyamakuru inyangeNewss.com,aturuka muri za maneko zikorana na maneko mukuru umwicanyi Gen.Jack Nziza,kuburyo bwa hafi.Biravugwa yuko imwe mu mpamvu yatumye bashimuta umuhanzi Mihigo Kizito,ngo bagirango babanze bamujyane muri safe House ikorera kicukiro kugirango bamwice rubuzo maze abone kwemera ibyo ashinjwa ko akorana n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR na Nyakwigendera perezida paul kagame.


 

ESE ARI WOWE WAHITAMO IYIHE NZIRA?

Amakuru avuga yuko bwana Mihigo Kizito bamubwiye yuko ngo niyemera ko akorana na RNC,ngo agasaba imbabazi,bazareba uburyo bamusabira imbabazi kugirango adafungwa ngo kuko aza amaze kubakorera umurimo wo kwereka amahanaga yuko abo Urwanda rwashyize mu mitwe yitera bwoba ibyo bashinjwa ar’ukuri atari ibinyoma.

Ari wowe ugakorerwa ibyo Kizito yakorewe,wabyifatamo ute?uko byagenda kose kwemezwa ibitari kumutima,bigira ingaruka ku muntu wo hanze,ariko nta ngaruka bigira ku muntu w’imbere.Ubundi abana ba bantu bakunze kwibeshya cyane,kwemera cyangwa guhakana,ntibibuza inka kunywa amazi! Baca umugani mu giswahili ngo”kelele za vyura,hazimkutazi ng’ombe kunywa maji”bivuga ngo urusaku rw’ibicyeri,ntirubuza inka kunywa amazi.

 

Ubusanzwe amategeko avuga ko,umuntu iyo abonetsweho n’icyaha,akorerwa iperereza,nyuma y’iperereza agahamagazwa n’inyandiko zabigenewe,akitaba urukiko,akamenyeshwa ibyo aregwa,akisobanura,urubanza rugahabwa italiki,uregwa agataha,akitegura kuzaburana ibyaha aregwa kubera yuko igihe cyose umuntu ataraburana aba akiri umwere.

Ariko iyo mikorere iba mu gihugu gifite ubutegetsi bugendera kumategeko,kandi bwemewe n’amategeko,kandi akaba ar’ubutegetsi bwashyizeho nabaturage ntagahato binyuze mu nzira ya demokarasi,ariko mu rwagasabo siko bimeze,kuko ho,ubutegetsi bwaho icyambere ntabwo bwemewe n’amategeko,icya (2) bwashyizweho ku gitugu cy’Ababirigi,(3) Umwami wayoboraga igihugu,ibyo byose babikoze bamaze kumumenesha.Urabona rero ko,kamarampaka ihora iririmbwa n’abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu,bakomoka mu nduga,indirimbo yabo ntashingiro ifite nagato.Ahubwo bahisemo inzira y’ikinyoma,niyompamvu abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu bakomoka mu rukiga kuba barakoreye kudeta Georgoire Kayibanda,nta mategeko bishe kuko repubulika ya (l) ntabwo yari yemewe n’amategeko.

Kuba kandi na FPR,inkotanyi yarakuyeho repubulika ya (ll) mu mategeko ntaho baregwa kubera ko,iyo repubulika nayo itari yemewe n’amategeko,bisobanura ko,uzakuraho repubulika ya (lll) nawe ntacyaha azaba akoze muburyo bw’Abantu kuko itemewe n’amategeko.Ngirango murabona uburyo umuzi w’ikinyoma ari mubi cyane kubera aho utugejeje,bivuga ngo abanyarwanda twari dukwiye gucika kumuco w’ikinyoma cyane cyane ku bantu bitwa ko bakandagiye mu ishuri cyangwa bicaye ku ntebe y’ishuri.

NI RYARI ABANYARWANDA BAZABONA UBUTEGETSI BUBABEREYE?

 

Usibye Imana yo mu ijuru gusa yonyine,niyo ishobora kwihitiramo uzayobora Urwanda,mu buryo bukwiriye,impamvu inteye kuvuga ntya ni uko,abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame ibi byose barabizi,ariko ntawushobora guhirahira ngo abishyire ahagaragara kubera umwuka w’ikinyoma no kwikubira ibya rubanda,wabababyeho akarande,kuko buri gihe,iyo habonetse abarwanya ubutegetsi,abantu bahita babona umugati no kwigwizaho ibyarubanda,iki rero kikaba ar’ikibazo gikomeye cyane bisaba yuko dukwiye gusenga Imana ngo iduhe ukwiye kuyobora abanyarwanda.

 

Skip to toolbar