Inzira zigana kwa Rubangura,zizahinduka umusaka.

Kuwa 19th Nyakanga2014,umwuka w’Uwiteka yaransanze ampishurira uburyo amadini abatiza abantu batazi icyo umubatizo uvuze kuburyo nta nicyo bibamarira ibyo bakabikora atar’urukundo bakunze abakiristu,ahubwo bashishikazwa no kugwiza umubare wabantu benshi murusengero ariko abo bantu bazarimbuka kubera batigishijwe inzira yogukiranuka.


Maze umwuka w’Uwiteka anyereka uburyo abazungu bategura ibiterane bikomeye kugirango barusheho kwiyubakira ubwami bwabo budafite aho buhuriye n’ubwa kristu,ndetse arinako barushaho gushaka kumenyekana babinyujije mubiterane bategura byitwa ibiterane mpuzamahanga.

Umwuka wera yababajwe n’uko insengero zuzuye abantu batazajya mu ijuru,abenshi bayobejwe nabashumba babo,kuko abo bakiristu nta mwuka w’Imana uba muri bo,ndetse nta noguhishukirwa bigirira ngo nibura babashe kumenya ababayobora uko bameze muburyo bw’umwuka.

Kuwa 29th Nyakanga 2014,nerekwa intambara irangira mu gihugu cy’Urwanda,abantu benshi bari bituriye mu murwa mukuru w’Urwanda (Kigali)nabonaga abanyamahanga aribo benshi mu gihugu,mbona abanyamahanga bazanye imico y’iwabo ijyanye n’ubucuruzi bacururiza mu mihanda aho babonye hose.

Umuhanda wo kwa Rubangura Vedaste wari warabaye umusaka,ndetse uturutse kuri round about ugana kwa Rubangura uwo muhanda wari warasibamye,ndetse namazu ahegereye yose yarahindutse umusaka kubera intambara yibasiye ako gace koze ko kwa Rubangura.

inyangenewseditor@gmail.com

Skip to toolbar