Integenke zabakiranutsi zibasha gukiza abanyabyaha!Inkozi zibibi
28th FEB,2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uyu munsi wandike iby’umuhamagaro w’Uwiteka ku mwana w’umuntu,kugirango uwboko bwanjye busobanukirwe impamvu habaho intambara ikomeye cyane kubahamagawe n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.
Dore bamaze igihe bakuvuga cyane harabakuvuga nabi cyane kuko ubangamiye inyungu zabo ni cyubahiro cyabo,hari nabakuvuga neza kubera umurimo ukomeye naguhamagariye ku nkorera ibyo rero ntibiguhagarike umutima kuko uko niko bigenda abana b’Abantu bazirana n’umuntu Uhoraho ahagurukije kubera ishyari hamwe ni mbaraga z’umwijima zibakoreramo
Bahora bavuga yuko bakeneye Imana cyane,ariko Uwiteka yagira atya agahagurutsa umuntu runaka intabara zigatangara bagatangira kurwanya uwo Uwiteka yambitse imbaraga z’umwuka wera nyamara bakibagirwa yuko Uwiteka ari we Mana kandi ari we mugenga wa byose uko niko Uwiteka avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ibikomeye maze gucishwamo,mbona amagambo ya bantu bavuga akanyuraho hejuru yanjye nk’umuyaga maze nerekwa wa muvugabutumwa w’umugore witwa Marie Esther Murebwayire araza arambwira ngo,ejo barimo bskuvuga nabi cyane ku buryo amagambo bavugaga ntashobora kuyasubiramo!
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,iyo mvugo niy’umuntu ushaka ko mwakongera gusubirana cyangwa kuvugana ntaho ihuriye nukuli kwibyo akubwira,kuko byamaze kugaragara yuko ufite ho Uhoraho nka gakondo yawe usibye se ku kuvuga,no ku kwica ntibaba barakwishe?Uko niko Uwiteka abaza!
Nuko rero ntiwite ku magambo ya bantu kuko abo bose iyo Uwiteka ataza ku kulinda bari kuvuga yuko wabuze ubwenge uko niko abana b’Abantu bakora ndetse ninako bateye niko bamera iyo ibintu bimaze kubayobera batangira guhimba amayeri yo kwigarura buretse gato ahubwo uzumva n’uwahoze ari madamu wawe atangira kwigarura yiyibagize ko yakwise imbwa ndetse yanatutse mama wawe witabye Imana ku wa 1st Mutarana 1981 kandi wowe utarigeze utuka nyoko bukwe uko niko abadamu bamera biyibagiza ibibi byabo bagashaka kubitwikiriza ibyiza batagira kugirango bibanyuze mu muhanda base nabambaye kandi bambaye ubusa(Ibikorwa)niko Uhoraho avuga
Uyu munsi wandike kumuhamagaro w’Abraham,Issack,Yakobo,Esau,Josepf kugirango ubwoko bwanjye bubashe gusobanukirwa yuko gukorera Uwiteka ntabwo arukudamarara kuko umwanzi aba arwanya ijambo ry’Uhoraho kugirango bigaragare yuko Imana itajya igirira neza abantu bayo.Nyamara Uwiteka aba afite icyerekezo kigari cyane akwerekezamo ariko kubera gukunda ibyavuba na vuba bybadayimoni akenshi bituma abantu batabasha gusohoza umugambi w’Uhoraho bagaca inzira ngufiya maze bagapfukamira umwanzi Satani akabaha ibyo bifuza barangiza bakabibatiza amazina y’Uwiteka babeshya yuko Uwiteka ariwe wabahaye umugisha uko niko umwanzi akoresha amayeri kuko asobanukiwe integenke za muntu ko ntakwihagana agira mubuzima bwe bwaburi munsi kugirango atazabona ubugingo buhoraho uko niko Uhoraho avuga.
Bene data bakundwa ikigisho cyo kuri uyu munsi wa mbere wisabato,uko niko Uhoraho yagitegetse kugirango dusubire ku bakurambere bacu ba cyera twitegereze kandi tunyure munzira zabo za kera maze tubashe gusohoza amahoro mu bugingo buhoraho twateguriwe n’Uhoraho
Banza utekereze amagambo nibitutsi byavuzwe ku mugaragu w’Imana akaba n’umuhanuzi nk’uko Uwiteka yabibwiye Umwami Abimelech ubwo yamubwiraga yuko Sarah atar’umugore we ahubwo ko yari mushiki we.Nibyo kuba yari mushiki we ntibyakuragaho kuba babana nkumugore n’umugabo kuko icyo gihe buri bwoko cyangwa buri muryango bashakanaga ukwabo kuko babaga bataziranye ndetse nururimi rwabaga rutandukanye
Ariko yamaze imyaka myinshi ategereje isezerano uhereye kumyaka 75 kugeza kumyaka ijana 100 year agitegereje isezerano ry’Uhoraho.Kugeza ubwo Sarah amubwiye ati,ubanza Uwiteka atari we wavuganye nawe,ngaho nguhaye uburenganzira genda urarane na Hagar turebe ko wabona akana ejo tutazasiga ubutunzi bwacu tukabusigira Elizari utari uwo murubyaro rwacu.Tekereza uyu munsi ari wowe bibayeho ukageza muri iyo myaka mbese byaba byifashe gute?rubanda,abo muvukana,inshuti zawe,nabandi ubwo se wajya ubabwira ngo ufite isezerano urabona bakumva?
Ungera utekereze ku bantu bihaye amasezerano detse bamwe biyise mama ISSAC ese n’Uwiteka wabise ayo mazina?Ubwo se koko nibasaza batikoze imugongo urumva ako gahinda kangana iki?Umwuka w’ikinyoma ngo uko niko bizera Imana? Ofcaurse birababje cyane !!! Ibyo byose byabereyeho kugirango byigishe ibisekuruza bizakurikiraho kuko Uwiteka atajya akora umushinga wigihe gito ahubwo akora uwibihe byose “Long term Eternal” Project”kugirango nabandi bazabyigireho.
Uko byagendekeye Abraham,ninako byagendekeye umuhungu we ISSAC, “a Son like father”cyakora we kuko isezerano ryari ryegereje yamaze imyaka (20) we na Rabech batarabona urubyaro tekereza icyo gihe amagambo mukuru we Ishumail yaba yaravugaga nubwo tutari duhari ariko umenye yuko yirukanywe kugirango atazaraganwa hamwe na ISSAC ngo niwe ufite Imana da!!!Akenshi kuko abantu baba batazi umugambi Uwiteka agufiteho,bihutira kuguciraho iteka nyamara iyo ugiriwe Ubuntu ugahabwa ubwenge ubuhanga no kumenya ukabasha gusobakirwa yuko wahamagawe kandi ko Uwiteka agufiteho umugambi atar’ibyo wabwiwe nabafarisayo bishobora ku kugufasha bikaba byakugeza kure cyane yahoo utekekereza
Nubwo bigaragara yuko Abraham n’Umuhungu we ISSAC babeshye Umwami ko abadamu babo atari abafasha babo ahubwo ari bashiki babo,Uwiteka ntiyabuze kubarwanirira.Tekereza iyo Abimelech aza kurongara Sarah ese SARAH yari kuzapfa yongeye gusubirana na Abraham?ISSAC wabeshye ko REBECH atari umufasha we iyo Abimelech aza kumurongora usibye ko Imana yaciye inzira akababona barimo basomanira mugikari urumva byari kuzagenda gute?Umwami yagutwara umugore ukazongera kumubona?Uyu jyewe nawe twari kuba tuvuga iki?
Uwiteka Imana yabakiranutsi,azi ingaruka ni ntengenke byaba bantu kandi azi ni ngaruka bigira kumurimo we,ahangaha rero urabona ko Uwiteka iyo ataza guhagarara kumurimo we uyu munsi umwanzi satani aba adukwena cyane atwereka yuko Uwiteka atajya alinda abakiranutsi.Ariko tunakuramo isomo rivuga yuko kubo Uwiteka yahamagaye ndetse yanatoranije ajya abalindira no muntegenke zabo ibyari ibinyoma akabihindura ukuri
Uko niko byagendekeye Yakobo wavukanye na ESAU nyamara imigenzo yicyo gihe kugeza na nubu umwana wimfura niwe uragwa imitungo ahanini yose yo murugo ndetse nabahawe iyabo uwagizwe umutware ahabwa ububasha bwo kubagenzura kandi aba atari iye kugirango hatazagira uyivuyarara ejo akazahinduka ikibazo mu muryango kandi yarahawe umunani we.
Ariko kuri ESAU we siko byamugendekeye kuko atahawe umunani cyangwa umugisha kubirebana n’iby’umwuka kuko ISSAC abana be bari bamuzi yuko arumuhanuzi bityo rero bakaba barizeraga yuko ijambo rimwe gusa yavuga kumwana we,ryagombaga kuzagira ingaruka nziza kubugingo bwabo.
Umunsi wo gutanga umugisha Imana yateje ikibazo umubyeyi wabo ISSAC asaba kugaburirwa inyama wagirango ntiyarasanzwe azirya?Nuko abwira ESSAU ati mwana wanjye geregaza unzanire inyama maze nkwihere umugisha igihe cyose umubyeyi w’umugabo aba aganira n’umwana we wimfura,usanga umugore aba ashaka kumenya icyo baganiriye kubera amatsiko igihe cyose ISSAC yaganiraga na ESSAU Rebech yazaga kumviriza kuko niwe wari yaravuganye n’Uwiteka Imana ubwo yaratwite impanga zabo bana bombi
Gukundwa n’umubyeyi utakunzwe n’Uhoraho nta cyo byakumarira kuko Yakobo yakunzwe n’Uwiteka yanga ESSAU ntumbaze impamvu Uwiteka icyo kibazo niwe ukizi kandi ninawe wagisobanura ngirango ashingira kuri kamere y’umuntu bitewe nuko ateye ahari(Abaroma 9:10)Imana yakunze Yakobo,ESSAU iramwanga
Ninayomvu agiye guhiga akabura umuhigo kuko igihe cyo kwamburwa umugisha cyari cyageze uko niko abatari muri gahunda y’Uhoraho bagiye kwamburwa umugisha aho bazajya guhiga ntibaronke bakazasanga Uwiteka yamaze kuduha umugisha w’iby’umwuka bakazasigara barira mu myotsi.
Kubera umujinya ESSAU yahise ashaka abanyamahanga kazi abamowabu kazi kugeza nawe igihe yaje kwitwa MOABU kuko umugisha wamatungo nta cyo ushobora ku kumarira amaze kubona yuko abonye umugisha wa matungo yibwiye yuko wa mugisha murumuna we yamwambuye nta cyo ukivuze,ariko ntiyigeze amenya yuko umugisha yambuwe warumugisha wiby’umwuka muri gahunda y’Uhoraho yateganyaga kuzahindura urubyaro rw’Abrahamu kuzahinduka nkumusenyi wo kunyanja.
Yakobo kubera yuko yaraziko azicwa na mukuru we ESSAU yahise abwirwa na Nyina guhungira kwa nyirarume Rabani aho yagiye akaba umugaragu imyaka (20) maze nawe unyumvire umuntu uzakomokwaho kuzaba ihanga rikomeye cyane mu isi yabazima!Yragiraga ihene n’intama
Ahangaha ubaye wowe usibye wenda umaze kumenya gahunda ya Yakobo,ariko tekereza uramutse urangije amashuri yawe,usibyeko Yakobo ntamashuli yagiraga usibye kurota no kwerekwa hanyuma ukajya kuragira ihene za nyokorome mbese wabifata ute?Ubundi se wabyemera?Iby’Imana namabanga.
Tekereza muri ibi bihe ubwiwe ko uzasimbura umwakagara ku ngoma wenda nibura amezi (2) gusa mbese wabyizera? Tureke kuvuga ibikomeye cyane ahubwo tuvuge ibigaragarira amaso ya bana b’Abantu bijyanye nubuzima turimo uyu munsi wa none bitekerezeho burya kwizera umuntu yizera ijambo ry’Uhorahp yavuganye nawe niba utajya uvugana nayo waba ufite ikibazo gikomeye kuko bynakugora kwemera cyangwa kwizera ko uzajya mu ijuru
Ariko muri ubwo butayu bwa Yakobo yakomeje kwizera Uwiteka Imana niho yavuze ngo,iyo itaba Imana ya data ISSAC na Abraham uba waransezereye amara masa! Itangiriro 31:39-43 iyo Uwiteka agufiteho gahunda umwanzi satani nta tinya gukoresha mama wawe cyangwa papa wawe cyangwa abavandimwe bawe ba nyogosenge cyangwa ba nyokorome cyangwa babyara bawe ngo arusheho kugandamiza ndetse bashobora no ku kuroga bakakugirira nabi kugirango utazegera ubaruta ukagera muri ya masezerano y’Uhoraho nyamara se nubwo Josepf tuza kumugeraho ntiyabuze kubagirira neza nyuma yo gutabwa murwobo bamwita karosi,nyuma yo gukurwa murwobo agurishwa kwa mu Misiri afungwa imyaka (13) muri gereza ategereje isezerano Imana irahamurindira kugirango atajya kuzerera akavangirwa nabadayimoni kuko muri gereza bamugize umubozi ndetse akajya anasobanura inzozi za bantu barose uwo ni Majeshi Leon kumulindi kuri 15 yafunzwe iminsi (700) yamaherere arimo gutunganywa n’Uwiteka Imana yabakiranutsi kubw’umulimo warumuri imbere akora uyu munsi
Ariko nubwo Yosefp yabaye ukomeye ku Mwami,ntiyigeze yita kubyo abavandimwe be bamukoreye ahubwo yihutiye kubaramira vuba na vuba ngo batarimburwa ninzara iyaza kuba undi yari guhamagaza ababyeyi be abandi akabareka bakarimbuka bakicwa ninzara ariko kubera urukundo ntiyigeze abitura inabi bamugiriye reka nibwire yuko nanjye ariko bishobora kuzangendekera kuko mbitekereje hakiri kare ahari bishobora kuzangirira umumaro nawe usomye ibi nanditse uramenye icyo gihe nigisohora ntuzatinye kunyibutsa kugirango satani azakorwe nisoni zibyo yadukoreye amenye ko ntawurwanya Uwiteka Imana kuko afite imbaraga ububasha nubushobozi kuri buri kiremwa cyose.
Ndakubwiz’ukuri niba wiyizi neza ko ufitanye isezerano nayo,menya yuko byanze bikunze abakurwanya bose uzabagaburira ubahembure mu gihe cya akaga bamenye yuko Uwiteka Imana wizeye itajya itetereza abayihungiyeho izakulinda amajya namaza ntukangwe nibyo bitero bya Satani na Jackson nkurunziza hamwe na Nyiramongi Jezebel n’umwakagara kuko mu gihe kitari kure Uwiteka agiye kwigaragaza kuko intwari ubu zirataka zinyinyiriwe ahasigaye nah’intwarane
Nuko rero ubwo bimeze gutyo niki utekereza,izi nyigisho zaba har’icyo zikumariye?Urumva hari icyerekezo waba ubonye mbese intambara zawe uzirwana gute?Ese waba urumunyabwoba?Nawe se waba ushaka gutanga umugore wawe kubera gutinya umwakagara?Numutanga Uwiteka atagufiteho umugambi,aramutwara ntabwo azamukugarurira cyeretse nimba wizeye ko Uwiteka ari kumwe nawe
Ikindi nuko kuba Umwami Abimelech yarabashije guhamya ko Uwiteka yavuganye nawe akamubwira yuko Sarah arumufasha wa Abraham,byongereye kwizera Abraham nubwo Sarah we nta cyo byaje kumumarira Abraham yamenye yuko Uwiteka ari kumwe nawe kandi abasha kumunuranira kandi cyane ndetse no mu gihe cya kaga na makuba mu gihe we integenke imbaraga zo kwizera Uwiteka Imana zamurangiranye ndetse kuruhande rwa Abimelech nawe yarataravugana n’Imana kuva yabaho ariko kuko umugaragu w’Uhoraho yari yageze murugo rwe byatumye Uwiteka Imana abasha kuvugana nawe binyuze muntegenke za Abraham
Bivuzengo, mu ntegenke zabakiranutsi,abanyabyaha babasha kubonamo imbaraga z’ Imana niba rero integenke za bana b’Abantu habonekamo imbaraga zitangaje,byaba bugenda gute mu ntegenke z’Imana?Aya magambo subwambere nyandika ndetse sunubwakabiri bubaye ubwa gatatu bitekerezeho kuko uyu munsi Uwiteka yagambiriye yuko wagira icyo wigamo bikakubera ingirakamaro kugirango ubashe kugera kurwego rwo kwizera Uwiteka Imana akwifuzaho!Aha nashaka kubabwira ngo no muntegenke zacu Uwiteka ajya abana natwe ndetse integenke zacu akazihindura imbaraga zo kwizera zigirira umumaro inkozi zibibi zigahabwa kumenya Uwiteka Imana yabakiranutsi
Hanyuma se nimba aruko bimeze,noneho imbaraga zabakiranutsi zaba zingana iki?Niba integenke zabo zishobora gutuma bamenya Imana bizagenda gute umunsi bazahabwa imbaraga?Iki kigisho cyo muri ibi byanditswe ubanza nsa naho naba ngishoje ariko umwuka wera naramuka ampaye irindi hishukirwa sinzabura kongera kubyandikaho Uwiteka abane namwe kandi abagirire neza ndetse murusheho gushora imizi yo kwizera nunanirwa kwemera iby’ijambo ry’Uhoraho basi uzemere ibyanjye kuko ibyo mpura nabyo ninabyo nandika kandi bijyanye ni jambo ry’Imana
Harumuntu nabwiye ngo nagere ikirenge mu cyanjye arambwira ngo nta bwo ndi intumwa Paul,ndamusubiza nti nyamara yabivuganye kwizera shingiye kumurimo yakoraga nanjye mbasha kubivuga mu gihe cyose numva nta mutima uncira urubanza kuko numva binkwiriye kuvuga gutyo nkigisonga cya Kristo.
Erega ibyo abagaragu b’Uhoraho batubanjirije bakoze natwe tubasha kubikora igihe cyose tuzaba twmeye kugendana n’Uhoraho(Umwami Yesu ati nimunyizera muzakora ibiruta ibyo nakoze urabona yuko Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo atigeze ashyiraho inzitiza zo kumwizera cyangwa zo kumukorera icyo usabwa gusa nukugendana ni jambo rye ibindi azajya abyikorera.