Intangiriro yabo, yabaye iherezo ryabo.

Nkuko bisanzwe repubulika ya lll y’Urwanda iyobowe nishyaka lilikubutegetsi FPR,iri mu myiteguro yo kwizihiza umunsi wo kwibohora,ubwo agatsiko kagizwe n’Abatutsi bo muri FPR,biganjemo abavukiye mu gihugu cy’Ubugande bafata imiheto bavuga ko baharanira ubwoko bw’Abatutsi bari baraheze ishyanga,bahahejejwe nabanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu “Kiga”bavugaga ko ngo iyo ikirahure cyuzuye amazi arameka.


 

Aka gatsiko mu buryo butemewe n’amategeko,ndetse bitananyuze muri demokarasi bahisemo gutaha mu gihugu cyabo,ntawe babanje gusaba uruhushya yaba mubihugu bikomeye cyangwa byoroheje,mu minsi ibiri (2);gusa nibwo Col.DODO Twahirwa yahise yivugana umugaba w’ingabo warubarangaje imbere maze ibintu bisubira irudubi.

Iyo ntambara yamaze imyaka (4);barwana nabavandimwe babo bo mu bwoko bw’Abahutu babasaba yuko bakumvikana bagaturana kuko na nyina wundi abyara umuhungu,perezida Habyarimana na MRND bavugaga ko inkotanyi ar’udukoko dufite imirizo tumeze nk’inzige twateye igihugu cy’Urwanda tuvuye mu gihugu cyabaturanyi cya Uganda.

Igihe cyaje kugera uwabitaga udukoko”Inyenzi”maze yemera ko,utwo dukoko nabo arabantu,akimara kwemera imishyikirano twadukoko twahise tumwivugana afata iyihuse dore yari mu ndege yihuta cyane yisangira mu genzi we,Gen.Fred GISA Rwigema,utu dukoko twinyenzi twaje guhindukamo abantu bamanuye iyo ndege bitemewe n’amategeko,bafata igihugu hakoreshejwe imbaraga hitwajwe ko baje gukiza abantu barimo bica nababantu barwanyaga utwo dusimba.

Aba bantu bose maze kwica nzabakizwa niki?

 Ishyaka FPF,na kagame bahise bashyiraho leta cyangwa ubutegetsi ubwo bafata umurwa mukuru wa Kigali kuwa 04 Nyakanga 1994,kuwa 19th Nyakanga 1994 bahise bashyiraho leta yari iyobowe na Bizimungu Pasteur waje gukurwa kuri uwo mwanya nyuma y’imyaka (6);gusa agahita ashyirwa mu nzu y’imbohe ahoy amaze imyaka (5);bamaze kubona ko amaze kwiga kubana n’Abatutsi bo muri FPR,baramurekura.

Iyi repubulika kugez’ubu ihakana ubwigenge bw’Abanyarwanda kandi yarangiza ikabwemera murwego rwokujijisha,bivugwa yuko Independence ivugwa ko yasabwe n’Umwami w’Urwanda Kigeli wa V Ndahindurwa ,nubwo Kayibanda yiyitirira ko ariwe wasabye independence ntibibuza umuryango FPR inkotanyi kwita uwo munsi ko,arumunsi wabahutu kuburyo bawurutisha umunsi wokwibohora .

Mu gihe FPR ishishikajwe no gutegura uwo munsi, kuwa 30 Kamena ntabwo wizihizwa bitewe niyongenga bitekerezo ko,arumunsi wabahutu!Ese koko abanyarwanda babonye ubwigenge?bwashatswe nande?turasaba abanyarwanda bazi amateka,kudufasha bakatubwira ukuri kubyabaye uwashatse ubwigenge hagati y’Umwami na repubulika (l);ninde?mushobora kutwandikira kuri iyi e-mail inyangenewseditor@gmail.com ibitekerezo byanyu tuzabishyira ahagaragara maze abanyarwanda barusheho kumenya ukuri kubyabaye ku gihugu cyabo.

Ntabwo ari repubulika ya (lll);yonyine yaranzwe n’uburiganya,na repubulika ya (ll);yajyaga yizihiza umunsi  yakoreyeho kudeta ubwo KIga yakuraga uwahoze ayobora icyo gihugu nyakwigendera Kayibanda nawe wagiye kubutegetsi muburyo bw’uburiganya!kuwa 05th Nyakanga 1973 nibwo nyakwigendera Habyarimana yakuye Kayibanda kubutegetsi muburyo bunyuranije n’amategeko.

Amakuru avuga ko,yahise amufunga kugeza ubwo Kayibanda yaguye muri Gereza yishwe n’urushwima, maze aba abonye ingororano yoguhemukira ubwami bw’Urwanda.Habyarimana nawe nkabandi bose,Father like a son,yizihizaga umunsi wogukora amarorerwa kurusha umunsi wa independence,gusa aho bitandukaniye na FPR,yanyuzagamo akizihiza uwo munsi bemera ko uRwanda rwabonye ubwigenge.

Kayibanda nawe abifashijwemo nabazungu yahengereye Umwami w’Urwanda agiye Congo –Kinshasa gusaba ubwigenge maze bahita bamwoherereza telegram ko atagomba kugaruka mu gihugu cye,ngo kuko  abaturage bahisemo gukora amatora bagatora repubulika mucyimbo cyo gutora ubwami.

Aha urebye neza urasanga ar’ikinyoma gisa gisa!Ninde wagombaga guhagararira amatora ya kamarampaka Atari Umwami,ese ayo matora yahagarariwe nande Umwami adahari,ubundi se yateguwe nande,ngayo ng’uko repubulika z’uRwanda zagiye zirangwa n’uburiganya,none zigezeho zihakana ibyo zivuga ko zemera.

Ngirango mu minsi yashize niho repubulika ya (lll);yizihije imyaka (50);uRwanda rubonye ubwigenge,nyamara umunsi uRwanda rwaboneyeho ubwigenge ntabwo ujya wizihizwa,none se bishoboka bite ko,bwitwa ubwigenge bw’abanyarwanda kandi badashobora ndetse nabo bahutu bemera ubwo bwigenge badashobora kwemererwa kwizihiza ubwo bwigenge?

Turasaba abanyarwanda ko badusobanurira bakoresheje iyo e-mail twatanze hejuru,batrubwire niba umunsi wo kwibohora nyawe ari kudeta cyangwa ar’ubwigenge,ikinyoma burya ntikiramba ku ngoma igihe kiragera kikajya ahagaragara kandi iyo kigaragaye burya cyiba cyavuye ku ngoma.

Skip to toolbar