HomeProphecymwaretse tugasangira ubutunzi mufite ko isi ishaje igiye gusimburwa n'isi nshya!

mwaretse tugasangira ubutunzi mufite ko isi ishaje igiye gusimburwa n’isi nshya!

Nov 19, 2026  njyanwa mu iyerekwa mu butayu bugufiya mbona ubutayu bwose ubwo mu majyepfo ndetse no mu majyaruguru buzengurutse ya nyanja hamwe ni inyanja byose bihindurirwa icyerekezo cyabyo, mbona ubutayu no ku nkengero zabwo hose hahinduka ibishanga ndetse amazi y’inyanja akomeza kuza yinjira mu butayu bisa naho hagiye gucika inyanja, mbona hagati mu butayu hamera imisozi.

Icyantangaje cyane, ni uko kumusozi abantu bari batuyeho naho imisozi bubatseho amazu yabo yarimuwe ijyanwa ahandi hantu abantu batazi bisanga bari kw’isi nshya ifite ishusho nshyashya uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, Umwami Kigeli Ndoli ubwire abatuye isi, cyane abakire bafate ubutunzi bafite babugabane na bakene kuko Uwiteka Imana Nyiringabo agiye kurema isi bundi bushya kandi abiringiraga ubutunzi bwabo ubabwire ko bwamaze gucirwaho iteka uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

egretnewseditor@gmail.com 

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments