Byaba bibabaje cyane Benjamin Rutabana aramutse aguye mu bwihisho umuryango wa Kayijuka uzabwiriki abanyarwanda? Ikinamico yakinwe na RNC na bavandimwe ba Ben Rutabana ikomeje kuba amayobera mu banyarwanda. Bizwi neza yuko Ben Rutabana yashimutiwe mu gihugu cya Uganda aho yaragiye mu nama ya RNC, amakuru yizewe avuga ko yakiriwe na bakozi ba presidency ya Uganda bahise bamutwara muri safe house nkuko Engineer Gervase Condo ya byemereye radio ijwi ry’America mu mwaka wa 2019.
Amakuru yizewe kuri www.egretnews.com  dufite yemeza neza yuko Ben Rutabana yarekuwe akaba abana n’umuryango we, akaba anakomeje gukora muruganda rwa muramu we Rwigara Assinapol.
Kuba RNC badashobora kwatura ngo bavuge impamvu yatumye bashimuta Ben Rutabana, ni kimenyetso cyerekana intege nke, kandi ko ari abicanyi ruharwa na ma bandi yize ashakisha indonke mu batera nkunga babo ku ngufu aho kwa Rwigara foundation bahaga Kayumba Nyamwasa ibihumbi $60,000 buri kwezi.
Kuba umuryango wa Kayijuka–Adeline Mukangemanyi–Rwigara badashobora kugaragaza Ben Rutabana bagakomeza kumugira iturufu ya politike ngo bashobore kwigarura amaranga mutima ya banyarwanda nabyo bigaragara nk’ububandi bwa politike nyarwanda.
Ikibazo kuki umuryango wa Kayijuka (abavandimwe) ba Ben Rutabana bakomeje kumuhisha kandi tuzi neza ko ariho? Niba ari uburyo bwo gushaka gusenya RNC, barabikora nabi kuko amagambo Ben Rutabana yavuga kuri RNC ya kwemerwa kuruta ayo bavuga babeshya abanyarwanda.
Reka tuvuge urugero: Ubu Ben Rutaba aramutse apfuye akagwa mu bwihisho aho bamuhishe kandi ko bishoboka cyane, niki Adeline na basaza be na barumuna be babwira abanyarwanda.
Ese abanyarwanda bajya ku kiliyo cy’u muntu waburiwe irengero? Byashoboka kandi cyane ko Ben Rutabana yakora video aho ari mu bwihisho akabwira abanyarwanda cyane abo bari kumwe muri RNC ibyamubayeho hamwe nabo banyamahanga bamukunda kurusha abanyarwanda laa!
Gusa wenda ntavuge aho aherereye, aho kugirango bakaomeze amatiku no gukina politike ziciriritse umugani wa SHIMA DIANE RWIGARA.
RNC yakoze copy and paste system ya RPF ya mazu 5/5, ari mu butegetsi bw’abega, kwa Rwigara Assinapol hamwe n’umuryango wa Kayijuka nabo bakurikije system ya RNC/RPF, nabo bashinga igicumbi kigizwe na mazu 5/5, n’imiryango nyarwanda. Iyi mikorere iraciriritse cyane kandi ni system y’ubusambo icyene wabo nironda mazu.
Birababaje kuba kwa Rwigara Assinapol bakoresha umutungo wa Rwigara mukugura abanyarwanda cyane abagabo bindarikwa batunzwe no kuvuga ibinyoma ibyo bashinjaga RPF–Paul Kagame ubu nabo nibyo bakora. Wagirango nta politike nziza abanyarwanda bakeneye ku buryo bashobora kuyoboka ibinyoma barwanyaga mu myaka micye ishize!
Kubona abagabo bazima bize bafite PH-D barirwa inyuma ya bagore bagahabwa amabwiriza na bagore ba Rwigara Assinapol (Adeline Mukangemanyi Rwigara na Tabitha Gwiza Rwigara) ni bintu biteye agahinda.
Aba bagabo bakorera abagore bagashize, batandukaniyeho nabo bagaya bakorera RPF–Paul Kagame na Nyiramongi Jeannette? Ni dukoma urusyo dukome ni ingasire. Iyi mikorere nta bwo abanyarwanda bazayemera, nibaramuka bayemeye kubera guhabwa intonorano, Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo nta bwo azabyemera.
Burya sibuno!!! Ibintu byarahindutse cyane, RPF yafatiranye abanyarwanda mu mwijima wa analog, ariko ubu turi muri digital nta bwo bizakunda izo cash Mwirirwa muha abagabo bindarikwa baza kuvuga amagambo atameshe bazayanunuza kandi birangire ubutegetsi mwifuza nta bwo mubonye.
RNC no kwa Rwigara–Kayijuka mukwiye kwemera ko mwasebye mu banyarwanda kuko mwananiwe kumvikana uko muzasangira umugati igihe muzaba mukuyeho Paul Kagame umwana w’umwega.
Ndahamagarira RNC kwemera ko bashimuse Ben Rutabana nibaramuka batanze Adeline Rwigara kuvuga ukuli, ndababwiza ukuli, abanyarwanda bazagarukira. Ariko ni mukomeza gutegereza ko kwa Rwigara bazavuga ukuli muzarushaho guseba cyane.
Ni mube abagabo mwemere guseba kuko bibaho, kandi burya ngo ubugabo butagaruka bubyara ububwa. Adeline Rwigara yarasebye imfatiro ze zose zashizeho kubera gusuzugura Uwiteka Imana Nyiringabo. So, there’s nothing left.
 egretnewseditor@gmail.comÂ



