Itangazo ry’Uwiteka Nyiringabo rireba US na Leta y’uRwanda
Kuba Leta y’uRwanda igiye gufungura abafungwa 1874 nta bwo bihagije n’ubwo wenda bigaragara yuko itangiye gushyira mu bikorwa ibyo Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yategetse. Ntabwo kandi ari ugutoranya ngo bafungure bamwe abandi basigare muri gereza, nubwo hagomba gukurikizwa uburyo bwo kwandika abagiye gufungurwa hakurikijwe inzira nitegeko by’ubutabera, ariko bose bagomba gufungurwa harimo na bakoze genocide kuko bamaze gucirwaho iteka, rero nta bwo bahabwa ibihano inshuro ebyeri uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo yabitegetse.
Ndagirango nshimire US yashoboye gufatira ibihano ministeri y’ingabo z’uRwanda za RDF na bamwe mu bayobozi bayo yashyize mu bikorwa ibyo Uwiteka Imana Nyiringabo yategetse ko bagiye guterwa n’umwuzure. Ndagirango nibutse Leta y’uRwanda iyobowe n’abega yuko ni badakora ibyo basabwa n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo bagiye guhura na kaga gakomeye cyane kurushaho.
Ibirimo kuba ku gihugu cya Iran, ni birangira birahita byerekeza mu Rwanda. Ndagirango mbibutse kandi ko mwasabwe gutanga milliyoni £7oo mukanga byatumye hiyongeraho izindi milliyoni £50 yose hamwe akaba milliyoni £750. Ibyo nabyo niba bidakozwe ubutunzi bwanyu bwose mufite nabwo buzayoyoka kandi ngirango murimo kubona aho murimo kwerekera.
NB: Ndabibutsa ko mugomba kurekura ubutegetsi mu mahoro hatabaye intambara, ni mushaka ko haba intambara bizabahenda cyane kandi muzabihomberamo. Leta y’uRwanda isabwa kubwira Leta ya US iyobowe na Donald Trump yuko umucamanza uca imanza zitabera akaba n’Umwami wa gakondo ya bakiranutsi (Rwanda territory) Kigeli Ndoli yuko yategetse ashingiye ku itegeko ryatanzwe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ko; ibice byose byafashwe na AFC/M23 byari byegamiye DRCongo ko bigomba guhabwa uRwanda kandi intambara igahita ihagarara.
In failure to which the US will face consequences.
Inama y’abaminisitiri yaraye iteranye mu Rwanda iyobowe na Perezida Paul Kagame yemeje ifungurwa ry’imfungwa 1874.
Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’intebe Dr Justin Nsengiyumva rikubiyemo ibyemezo by’iyo nama, rigaruka no kuri iki cyemezo: “Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ku bantu 1874 bakatiwe n’inkiko.”
Nta rutonde rwahise rutangazwa rw’abarebwa n’iki cyemezo ndetse nta mpamvu yacyo yatangajwe.
Ibi bibaye mu gihe leta y’u Rwanda iheruka kugabanya ingengo y’imari izakoresha muri uyu mwaka w’imari, aho yagabanutseho miliyari zirenga 80 z’amafaranga y’u Rwanda ugereranyije n’ingengo y’imari y’umwaka ushize.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yo mu mahanga yakomeje gushinja ubucamanza bwo mu Rwanda guca imanza zibera no gufunga binyuranyije n’amategeko.
Abategetsi mu Rwanda bakomeje guhakana ibyo birego, bavuga ko ubucamanza bwo mu Rwanda bwigenga kandi ko buca imanza zinyuze mu mucyo.
Iyo nama y’abaminisitiri yo ku wa gatatu yanafashe ibindi byemezo birimo nko kwemeza imishinga y’amategeko inyuranye, gushyira abategetsi mu myanya no kwemeza abasabiwe guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
egretnewseditor@gmail.com













