Lt Gen Innocent Kabandana yitabye Imana Umwakagara akomeje kubagabanya gahoro gahoro
Umwakagara Paul Kagame akomeje umugambi wo guhitana aba generali batangiye urugamba mu rwego rwo gushaka uko azasigira ubutegetsi umuhungu we! Abo atirukanye mu gisirikare kubera bakiri batoya kandi bize bakaba banafite amashuri, ahitamo kubaroga kugirango bamuvire mu nzira. Mbere yuko abaroga abanza kubazamura mu ntera bityo bikagaragara yuko bari mu bantu yemera kandi abitayeho akabashyira mu myanya myiza bazamaramo igihe gitoya bakamuvira mu nzira.
Lt General Innocent Kabandana wabaye Umuyobozi w’ibikorwa by’inzego z’umutekano zoherejwe kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, muri Mozambique, yitabye Imana, azize uburwayi.
Amakuru y’urupfu rwa Lt General Innocent Kabandana yamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki 7 Nzeri 2025.
Amakuru avuga ko Lt General Kabandana yari amaze iminsi arwaye ndetse yivuriza muri Turikiya.
Ku wa 26 Nzeri 2022 nibwo Perezida Paul Kagame yazamuye Innocent Kabandana mu ntera amuha ipeti rya Lt General, nyuma yo gusohoza inshingano ze muri Mozambique.
Gen Kabandana yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda mu 1990, aza kuba umwe mu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni umugabo wari ufite ubunararibonye mu bya gisirikare n’ubuyobozi bw’Ingabo kuko yanabaye umuyobozi ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare muri ambasade y’u Rwanda i Washington’s DC.
Mu zindi nshingano kandi yabaye Umuyobozi w’amasomo ku Ishuri rya Gisirikare rya Gako aba n’Umuyobozi wungirije w’Ingabo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, UNMISS.
Yanabaye umuyobozi muri RDF ushinzwe ibikoresho, Umuyobozi w’ishuri rya gisirikare, Rwanda Peace Academy, ndetse n’Umuyobozi wa ‘special forces’.
Mu mwaka Lt Gen Innocent Kabandana yamaze ayoboye ingabo muri Mozambique, hakozwe byinshi mu kwirukana ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.
egretnewseditor@gmail.com













