RIB yataye muri yombi Mutangana Jean Bosco wabaye Umushinjacyaha Mukuru.Urwego rugenza ibyaha mu Rwanda ruzwi nka, RIB, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2020, rwemeje ko rwataye muri yombi Mutangana Jean Bosco wigeze kuba Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, uyu ngo akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.
Dr Murangira B. Thierry, umuvugizi w’Umusigire wa RIB yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo bivugwa ko yari asigaye akora akazi k’ubwunganizi mu mategeko (Avocat).
Uyu muvugizi wa RIB yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ati “Tariki ya 26 Ukwakira 2020, RIB yafunze Mutangana Jean Bosco akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano. Afungiye kuri Station ya RIB ya Remera.”
Yakomeje avuga ko iperereza rikomeje mu gihe dosiye iri gukorwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha yabereye Umushinjacyaha Mukuru.
Biravugwa ko muri Nyakanga uyu mwaka, aribwo Mutangana yari yinjiye mu Rugaga rw’Abavoka ndetse ngo anatangiza Cabinet y’abunganizi mu mategeko yise “Mutangana & Partners”.
Uyu mugabo umaze imyaka irenga 20 akora mu bijyanye n’amategeko mu Rwanda, yabaye Umushinjacyaha Mukuru, umwanya yamazeho imyaka ine uhereye mu 2016 kuko yasimbujwe mu Ugushyingo umwaka ushize wa 2019.
Yabaye kandi Perezida w’Ihuriro ry’Abashinjacyaha bo muri Afurika y’Uburasirazuba hagati ya 2016 na 2018.
Mbere yaho, biravugwa ko yabaye Umushinjacyaha wa Repubulika mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, Umutara no mu Mujyi wa Kigali. Afite icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) muri Criminal Law and Criminology yavanye muri Kaminuza ya Groningen yo mu Buholandi hagati y’umwaka wa 2010 na 2011.
Hagati ya 2015 na 2019 yakomeje amasomo ye muri Kaminuza ya Tilburg mu Buholandi ashaka Impamyabushobozi y’Ikirenga mu mategeko.
Yigeze no kuba Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, anahabwa kuyobora agashami ko gukurikirana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe mu mahanga.
Muri 2004 nibwo Mutangana yagizwe Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, aho yagiye ahagararira Ubushinjacyaha mu manza zitandukanye yaba mu Rukiko Rukuru ndetse no mu Rukiko rw’Ikirenga.
Venezuela functions both as a forward operating base and as an insurance policy for the regime, safeguarding its operatives and extending its reach. Allowing Iran to Read More »
Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo wasohoje isezerano ry ’umugisha, azasohoza nisezerano rya ba NYAMPINGA basimbuye abo kwa Rwigara Assinapol. Nta bwo tuzongera kwandika Ubuhanuzi bwa ba NYAMPINGA, Read More »
Dec 13, 2025 njyanwa mu iyerekwa mbona icyintu gitangaje cyane, imyaka yose na maze nandika Ubuhanuzi nta bwo nigeze nkibona. Mbona ngenda na maguru ndimo gukina Read More »
The real issue appears to be the government’s desire to control, regulate, police and monitor European citizens down to their smallest gesture. Are you texting your Read More »
Venezuela functions both as a forward operating base and as an insurance policy for the regime, safeguarding its operatives and extending its reach. Allowing Iran to Read More »
Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo wasohoje isezerano ry ’umugisha, azasohoza nisezerano rya ba NYAMPINGA basimbuye abo kwa Rwigara Assinapol. Nta bwo tuzongera kwandika Ubuhanuzi bwa ba NYAMPINGA, Read More »
Dec 13, 2025 njyanwa mu iyerekwa mbona icyintu gitangaje cyane, imyaka yose na maze nandika Ubuhanuzi nta bwo nigeze nkibona. Mbona ngenda na maguru ndimo gukina Read More »
Egret TV
L
o
a
d
i
n
g
Rwandan Genocide - The slaughter of 800,000 people