Amasezerano yo gushyiraho isoko rusange ry’ibicuruzwa na serivisi muri Afurika yagiye mu ngiro guhera kuri iyi tariki ya 30 y’uku kwezi kwa gatanu kuko ibihugu byemeye ishyirwa mu bikorwa ryayo bigeze kuri 24.
Ambasaderi Albert Muchanga, komiseri ushinzwe ubucuruzi n’inganda mu muryango w’ubumwe bw’Afurika (AU) yemeje ko ku munsi w’ejo ku wa gatatu Burkina Faso yabaye igihugu cya 24 cyashyize umukono kuri aya masezerano.
Ubusanzwe Afurika icuruzanya hagati yayo ku kigero gito (cya 16%) ugereranyije n’uko icuruzanya n’indi migabane, bitewe n’imisoro, amahoro na visa bisabwa ibicuruzwa n’abantu kuri buri mupaka hagati y’ibihugu.
Komisiyo y’ubukungu ishinzwe Afurika mu muryango w’abibumbye iteganya ko aya masezerano nashyirwa mu bikorwa, bizagera mu mwaka wa 2022 yarazamuye ubucuruzi hagati ya Afurika ku kigero cya 52%.
Ababona ibintu ukundi bagiye bagaragaza ko imiyoborere idahwitse y’ibihugu, imibanire mibi n’amakimbirane hagati y’ibihugu by’Afurika ari inzitizi ikomeye kuri aya masezerano.
Mu kwezi kwa gatatu mu mwaka ushize wa 2018, i Kigali, ibihugu 44 kuri 55 bigize AU byemeye aya masezerano, ariko ntibyahita byemeza ishyirwa mu ngiro ryayo, mu gihe hasabwaga umukono w’ibihugu nibura 22.
Ibihugu bifite ubukungu bukomeye nka Afurika y’Epfo, Nigeria na Misiri, byagiye bigira impungenge zo kwemeza ishyirwa mu ngiro ryayo, nyuma Misiri na Afurika y’Epfo byaje kuyashyiraho umukono.
Ambasaderi Muchanga yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter ko “iyi ari intambwe y’amateka kuba aya masezerano ubu agiye mu ngiro” aho ibihugu bya Afurika byiyemeje gufatanya no gufungura imipaka ku bucuruzi.
Yavuze ko ku itariki ya 7 y’ukwezi kwa karindwi uyu mwaka ari bwo aya masezerano y’isoko rusange bazatangiza kumugaragaro ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Mu karere k’ibiyaga bigari, ibihugu bya Tanzaniya, Uburundi, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, hamwe n’ibihugu byinshi bigize umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo, ntibirashyira umukono ku ishyirwa mu ngiro ry’aya masezerano.
N’uko abigishwa bongera kuza aho ari baramubaza bati, mwigisha ko wavugiye mu migani biriya wavugaga byasobanuraga iki? Na we arababaza ati ibiki navugaga? Baramusubiza bati, hari Read More »
Ko naherutse uri magigiri mwiza byagenze gute ngo za magigiri zigukorera zihinduke stupid? Ni gute bakoresha inyandiko imwe mu gihe cyingana ni myaka (8) aho bakoresha Read More »
“What is the mandate of security forces inside of Gaza? And we hope that it is peacekeeping, because if it’s peace enforcing, nobody will want to Read More »
Perhaps not since President Franklin D. Roosevelt established the Advisory Committee on Uranium in October 1939, whose mission would eventually lead to the creation of the Read More »
The legislation, which intends to strengthen the US’ long-term economic and technological competitiveness, has a dual track approach to deal with workforce shortages — drawing more Read More »

Egret TV
L
o
a
d
i
n
g
Rwandan Genocide - The slaughter of 800,000 people