Umwega arabamarira kw’icumu,niba ntagikozwe!!!

Impunzi y’Umunyarwanda yiciwe muri Afurika y’Epfo,Camir Nkurunziza, Umunyarwanda w’impunzi wahoze mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, yiciwe ku muhanda i Cape Town muri Afurika y’Epfo.

Epimaque Munyaneza, umuhuzabikorwa wa RNC muri Cape Town, yabwiye BBC ko Nkurunziza yishwe ejo ku wa kane ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba n’abantu bamushimuse bamuvanye mu modoka ikora taxi ya Uber yatwaraga.

Nkurunziza mu gihe gishize yari umurwanashyaka w’ishyaka Rwanda National Congress (RNC) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, akaba yari amaze imyaka umunani ari impunzi muri Afurika y’Epfo.

Munyaneza avuga ko ageze ahari umurambo, amakuru we yahawe ari uko abo avuga ko bamushimuse bamujyanye mu modoka ikagenda nabi kugeza ubwo igonganye n’izindi na polisi igatabara.

Camir Nkurunziza mu myigaragambyo yo kwamagana ko Perezida Paul Kagame yiyamamariza manda ya gatatu

Amafoto yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana abantu babiri bari mu modoka barashwe. Munyaneza yemeza ko umwe muri bo ari Nkurunziza, naho undi ari umwe mu bamushimuse.

Munyaneza avuga ko polisi yabamenyesheje ko Camir Nkurunziza yashizemo umwuka, ariko igikora iperereza ku babigizemo uruhare, ko hari babiri bafashwe.

Yazize iki?

Munyaneza avuga ko Nkurunziza yari impirimbanyi ya demokarasi kugeza mu gihe gito gishize ubwo yavuye muri politiki.

Yagize ati: “Kugeza ubu polisi ntacyo iratangaza ku bantu bamwishe, ntituramenya niba ari abanyagihugu cyangwa ari abanyamahanga, biragoye kuba wahita uvuga uti ni ibya politiki, ababitekereje gutyo ni abasanzwe bazi ko Camir ari impirimbanyi ya demokarasi”.

I Johannesburg muri iki gihugu, mu mwaka wa 2013 hiciwe impunzi Col Patrick Karegeya wahoze ashinzwe ubutasi bwa gisirikare hanze y’u Rwanda. Mu mwaka wa 2010 harashwe Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba w’ingabo z’u Rwanda ubu uba mu ishyaka RNC, ariko we ararokoka.

Abo muri RNC bashinja ubutegetsi bw’u Rwanda ubu bwicanyi kuri Karegeya n’igerageza ryabwo kuri Kayumba, ibirego u Rwanda rwakomeje guhakana.

Skip to toolbar