Mu Bwongereza polisi yataye muri yombi Julian Assange washinze WikiLeaks. Itangazo ryayo rivuga ko Assange yafatiwe muri ambasade ya Equateur y’i Londres. Isobanura ko yinjiyemo itumiwe n’iyi ambasade, guverinoma ya Equateur imaze kwambura Assange ubuhungiro yari yaramuhaye.
Julian Assange ukomoka mu gihugu cya Australia yari mu buhungiro adasohoka muri ambasade ya Equateur i Londres kuva mu 2012. Arashakishwa n’ubucamanza bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika imaze gushyira ahagaragara ibyaha imushinja.
Minisiteri y’ubucamanza y’Amerika yatangaje ko Assange aregwa ubufatanyacyaha n’Umunyamerikakazi Chelsea Manning kwiba amabanga y’igihugu banyuze mu ikoranabuhanga mu kwezi kwa gatatu 2010. Icyo gihe Chelsea Manning yari umusilikali akora mu nzego z’iperereza z’ingabo z’Amerika.
Polisi y’Ubwongereza yatangaje ko yafashe Assange ibisabwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Perezida wa Equateur, Lenín Moreno, yavuze ko guverinoma ye yambuye ubuhungiro Assange kubera ko yari irambiwe nabi imyitwarire ye. Yasobanuye ko Assange yari atunze ibyuma by’ikoranabuhanga atari yemerewe, gufunga ibyuma by’umutekano bifata amashusho, kugira urugomo ku barinda ambasade, no kwiba amabanga y’umutekano y’ambasade yari imucumbikiye.
Perezida Moreno yongeyeho ko mu minsi ishize WikiLeaks ya Julian Assange yashyize ku karubanda amabanga ya Vatikani. Mbere yabyo na nyuma yabyo, abakozi bo hejuru ba Wikileaks baramusuye muri ambasade. Perezida Moreno, ati: “Ibi bisobanuye ko Assange yakomeje imilimo ye muri Wikileaks,” ikigo yavuze ko “kivanga mu buzima bwite bw’ibindi bihugu.”
America should follow its own vital national interests, not the priorities of others who stand to gain from a weakened Iran that will surely have its Read More »
“The Ikhwan [Muslim Brothers] must understand that their work in America is a kind of grand Jihad in eliminating and destroying the Western civilization from within Read More »
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, Leta y’ u Rwanda yohereje intasi ziyitirira kuba abanyaUganda kandi ari abanyarwanda bagiye ku Read More »
There can be no “good” deal with a jihadist regime that openly sponsors terrorism across the Middle East, brutalizes its own people, calls for the destruction Read More »
May 28, 2026 njyanwa mu iyerekwa mbona komite yihererekanya bubasha yashyizweho n’umukuru w’igihugu Paul Kagame ngo itegure gahunda uko uwo muhango uzakorwa neza ku buryo bunoze Read More »