Ubwoba RNC bafite n’ubwiki? Niba umuntu apfushije umwana kandi akaba azi neza ko runaka ari we wa mwishe, ese uko kuri kwa kurwaho n’uwa bikoze mu nzira yo kubihakana? Ibyo wenda byo gupfa byaba birimo amahirwe runaka kuko uwishwe aba ari we uzi neza uko byamugendekeye igihe aba atakiriho wenda akaba yasize atanze amakuru runaka byaba byumvikana gusa n’ubihakana aba afite uruhengerekerezo.
Ariko niba Ben Rutabana yarashimuswe, ahanyuma akarekurwa hatanzwe ingwate ya ma dollar atabarika, akaba amaze imyaka (7) yihishe kubera guhabuka bitewe nibyo yahuye nabyo, igihe ubwo buzaba bumaze gushira muri we aho birumvikana neza yuko azavuga uko byamugendekeye azashyira ahagaragara abagize uruhare mu ishimuta rye!
Ikibazo ni baza, aho RNC bazatinyuka kujya ahagaragara bahakane ibyo Ben Rutabana aza bavugaho?
Ibyo mushiki we Adeline Rwigara avuga, nibyo azi neza yabwiwe na musaza we uko bamushimuse, wenda amakosa ye ni uko abivuga akabishyira mu isengesho nta menye gutandukanya gucyurira abo ashaka kubwira abinyujije mu isengesho kandi bitemewe.
Ariko aho bucyera ikinyoma kiraza gukubitirwa ahareba inzega igihe uwashimuswe azajya ahagaragara agatanga amakuru y’umwimerere. Ariko simbona ntimpamvu ituma badashaka ko Ben ajya ahabona ngo abwire izo inshuti ze nyinshi zirimo abanyarwanda na banyamahanga yagiriye neza ibya mubayeho.
Ben Rutabana we ubwe arahagije batarinze kumufasha gusenya RNC. Kuko ijambo azavuga ku bamushimuse byanze bikunze bizakirizwa yombi kandi nta numwe uzabihakana. Cyeretse naza atubwira ko yishimuse, ibyo nabyo tuzabyemera kuko byanze bikunda azatubwira n’impamvu yatumye yishimuta (abduction himself).
Niba wenda abo mu gicumbi bari bategereje yuko RNC izongera gufata ingufu kugirango abe ari cyo gihe bazayisenya bakoresheje Ben Rutabana nibakureyo amaso kuko ibya RNC byararangiye yamaze gucirwaho iteka rya burundu abanyarwanda babishatse ba kwikorera iyindi mishinga naho iya politike ndabona nta kiri kuvamo. Muri macye RNC yarapfuye burundu Uwiteka Imana Nyiringabo wa bashyizemo umutima wo gushimuta Ben Rutabana ni uko ari bwo buryo yabonye bwiza yakoresha bwo kuyirangiza kugirango ikinyoma cyabo gikurweho burundu!!!
 egretnewseditor@gmail.comÂ



