Nongeye kubisubiramo mbaburira, Paul Kagame nta bwo ashaka imishyikirano kuko yishimye, n’uko Uwiteka yamushyize murucundura!!!

Reka nongere nsabe urubyiruko nyarwanda cyane abo mu bacika cumu rya genocide yakorewe Abatutsi niba haba hariho abasigaye n’ubwo nta bapfira gushyira. Ubuhanuzi bwo muri 2015 niba nibuka neza kuko hashize igihe, bwavuze yuko abantu (3) mu Rwanda bagiye guhura na kaga gakomeye cyane niba batabaye maso! Ariko kuki abanyarwanda mutumva???

Bwatanze impuruza kurubyiruko nyarwanda yuko bagiye kuzamuka umusozi ndetse bamwe bakajyanwa mu butayu ubutagaruka, bwongeye gusubiramo iyo mpuruza mu mwaka wa 2016 nubwo ikinyamakuru kirimo gutunganywa wenda next week kizaba cyasubiye kumurongo hasigaye ibintu bicye cyane ndimo gutunganya ngo kibe kirangiye.

Ubuhanuzi kandi bwavuze abantu bakora umwuga w’ubuhanzi, bwatanze impuruza yuko ubutegetsi buriho buzafata bukabafunga abandi bakicwa. Mu byukuri murabona ko abahanzi ubutegetsi bwa Kagame Paul ba bamazeho burundu. Reba Kizito Mihigo, Jay Poly, Bahati Innocent, Aimable Karasira bashyinguye uyumunsi, bigaragara yuko abahanzi bo bashizeho ubu hagiye gukurikiraho undi muntu wa 3 witwa umunyamakuru.

Ahangaha ku banyamakuru ndashaka ku hatinda cyane, kuko hari umwihariko uteye ubwoba, kuko Ubuhanuzi bwavuze ko, ubutegetsi bwa Paul Kagame ndetse na mahanga bazica abanyamakuru, reba Ntwari Williams wishwe bamugongesheje imodoka, reba Ntamuhanga Cassirer waguye muri Mozambique, kandi benshi muri aba banyamakuru na bahanzi ni abacika cumu bicwa n’ubutegetsi buriho bwitwa ko ari ubutegetsi bw’Abatutsi bwabarokoye genocide yakorewe Abatutsi.

Ubu biragaragara yuko Pappy Ndahiro ari we ugiye gukurikiraho kuko mu bigaragara RPFKagame Paul barimo kurwanya ubwiyunge burimo kugaragara hagati ya bacika cumu na bahutu bitwa ko ari bo babishe. Icyo cyintu cyahagaritse umutima cyane ubutegetsi bwa Paul Kagame.

Noneho icyintu gitangaje aba bacika cumu nta bwo bumva Uwiteka Imana Nyiringabo arababurira uko ibintu bimeze, ariko bakica amatwi bagakomeza guhangana n’ubutegetsi buriho. Ariko se ndashaka kubabaza, warwana n’umuntu wakuboshye amaboko!??

None se mwibwira ko abahunze ari ibigwari?

Ikibazo gihari nta bwo ari Paul Kagame! No! Ikibazo gihari murashaka gutanga imbere Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo! Kagame ari mu Buhanuzi uko azayobora icyo gihugu nyuma akazakurwaho nk ’umunara w’Ibabuloni! None mwebwe murimo kwitambika imbere y’Ubuhanuzi!!?

Nimusigeho! Kuki mu bwirwa nti mwumve! Murimo guhangana n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo kandi afite gahunda muri icyo gihugu! Ni muhunge umwana w’umwega azabamaraho kandi murimo kwizira cyane! None se murakeka ko Uwiteka Imana Nyiringabo yananiwe kumukuraho??! Kuki mu bwirwa ariko mukanga kumva!??

Paul Kagame ni we ufite contract y’urupfu, icyo nicyo yavukiye kwica abantu no ku bamaraho mu gihe gisa nk’iki!!? Ubu noneho yamaze no gucirwaho iteka umujinya ni wose!!! Mwashatse uko muhunga mukava mu gihugu ko nabo mwari mwiringiye bamaze gukuramo akabo karenge ubwo koko murabona mutarimo kuduhemukira!!? Kubona umuntu w’umuhanga nka Aimable Karasira wakoraga za application za mudasobwa ukeka ko abahanga nk’abo dufite mu Rwanda ari bangahe?

Umwakagara Paul Kagame arimo kwica ejo hazaza higihugu, ariko nimwe murimo kumuteza umurindi. Iki ni kibazo cy’u muhamagaro w’igihugu wo guca imanza zitabera. Ubuhanuzi bukomeza buvuga ko, Kagame Paul naramuka akuweho mu buryo bw’intambara Abafaransa, Ababiligi, Abongereza, abanyaMerica bazohereza ingabo zabo kuza guhagarika intambara, bukomeza buvuga ko bazahiga umunyamakuru wese aho ari hose bakamwica ndetse ngo na banyamakuru bari mu mahanga bazabahiga. Ahangaha ndashaka ko wumva yuko n’abega bari ku ngoma bazicwa!!!

Ngo bazaba bashaka gusibanganya ibimenyetso kugirango tutazatanga ibirego nyuma y’intambara.

Ndetse Ubuhanuzi bukavuga ko n’Umuhanuzi, umucamanza, Umwami Kigeli Ndoli bazamuhiga ariko batazamubona. Gusa bikazarangira bamuhaye ubutegetsi n’ubwo America izashaka yuko aba perezida nta bwo bizakunda, nubundi bizarangira abaye Umwami w’u Rwanda yimye ingoma, ariko abanyarwanda bazaba bashize, ngo hanyuma yaho bazatanga amashillingi menshi yimpozamarira.

None se icyo dukeneye ni amashillingi yimpozamarira, cyangwa icyo dukeneye ni abantu?!!

Imyaka (16) yose nyimaze mbaburira ariko mwanze kumva. Amahanga afite ishyari rikomeye cyane, kuba u Rwanda ari cyo gihugu cyatoranijwe guca imanza zitabera z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo. Yewe na Israel mubona bazaza gupfukama imbere yacu abazaba bariho muzabirebesha amaso yanyu ibi mbabwira. Ubu Buhanuzi nta bwo ari ubwa abanyamahanga, ahubwo n’ubwa abanyarwanda!!! Ubu koko naruhiye iki, iyi myaka yose ndi mu Butayu

Kwa Rwigara babaroshye mu ntambara barangije barahunga barigendera musigara muyirwana mwenyine, none mushiriye ku icumu mutagira gitabara. Iyo Karasira Aimable ataza kwiringira ijosi, nta bwo ryali kumubyarira umwingo. Ingabo y’ingore iragushora ntigukura!!!

Raporo ya human Right nta bwo izuba abapfuye, ahubwo ibafasha kwikorera imilimo yabo neza, bigatuma barushaho gukomera cyane mu mikorere yabo.

egretnewseditor@gmail.com 

Translate »
Skip to toolbar