Umwakagara Paul Kagame yahinduye abanyarwanda kuba abacakara
Ubusanzwe imirimo ijyanye n’isuku haba mu mazu ya Leta cyangwa mu mihanda ya Leta, akorwa na batsindiye iryo soko (tender). Ibijyanye no kugeza amazi ku baturage nabyo bihabwa za companies ziba batsindiye isoko (tender) hirindwa kudindira kw’ibikorwa remezo mu baturage.
Kuri perezida Paul Kagame siko we abibona arashaka ko governor w’intara akoresha abakozi be afatanije na minister w’ibikorwa remezo kandi nta budget ya Leta yateguwe. Ubwo uwo mushinga uzarangira ryali? Ayo ni amananiza buriya arashaka gushyiramo abega ahantu hose niyompamvu abatari abega abananiza kugirango birukanwe ku kazi.
Iyo biza kuba bariya bayobozi barahawe budget hanyuma wenda bakaba barakoze nabi umushinga (projects of the government) aho umwana w’umwega yari kuba afite ukuri. Niba umuntu afite akazi muri Leta, akagura ikibanza, hanyuma Kagame Paul akaza kumwirukana uwo muntu azarangiza kubaka inzu gute? Byumvikane neza yuko baba bashaka ibyo bibanza byo kumihanda barangiza bagashyiraho amananiza kuri ba nyirayo kugirango babone uko bigarurira uRwanda rwose!
Ni gute ibikorwa remezo bya Leta bibazwa umuntu umwe, cyangwa abantu bamwe, (treasure) isanduku ya Leta uyihangarariye ashinzwe iki?
Ubusanzwe districts zitegura imishinga zikayigeza ku intara (county government) hanyuma intara nazo zigafata ya mishinga y’imirenge cyangwa za districts bakazitwara kwa (treasure) ushinzwe imali ya Leta, nawe akavugana na (national controller of budget level) bakunze kwita (controller of budget) kugirango yemeze ko amashillingi yiyo mishinga akwiye gusohoka mu isanduku ya Leta.
Iyo bashyizeho Finance ministry, cyangwa se minisiteri y’imali, aho niho ibintu bipfira, kuko bidashoboka yuko finance ministry yahindukira ikigenzura, kuko cotroller of budget ashinzwe kugenzura treasure as an independent entity na budget ya Leta uko yakoreshejwe mu ntara na masoko yatanzwe na Leta uko yakoreshejwe.
Controller of budget ni ikigo kigenga gishinzwe kugenzura ibigo by’imali bya Leta, gifite inshingano zo kugenzura amasoko ya Leta niba yaratanzwe mu mucyo nta kubogama, gifite inshingano zo kugenzura niba amasoko yatanzwe yarakoze imirimo ya Leta neza uko biteganijwe!
Nkurikije ibyo Paul Kagame yaganiriye na bagaragu be, batinya kumubwira ko atigeze arekura budget, kandi unarebye neza uko nawe avugana na bo, ubona ko nta cyo abishyuza, ahubwo arakoresha igisirikare gusa in stomach empty. Inda ihuhwa n’umuyaga nta cyo yakora ngo gitungane.
NB: Iyo aza kuba abashinja kuba imishinga yarakozwe nabi, murwego rwo gukoresha companies zita bifitiye ubushobozi byari kuba byumvikana, cyangwa itararangiye yarakozwe igice, cyangwa kuba barakoresheje amashillingi macyeya ayandi bakayashyira kumufuka yabo byari kuba byumvikana. Hano harimo technicalities umwega arabeshya izuba riva yikundisha ku baturage ibyo avuga byose ni binyoma.
Ingengo y’imali yemezwa ni nama ya ba ministers, iyobowe na president cyangwa se prime minister. Nareke kubeshya arashaje kandi asaziye mu kinyoma nubusambo, utibagiwe n’ubwicanyi, niba imishinga ishobora kumara imyaka (31) itarangira kandi umukuru w’igihugu ari wa wundi atarigeze ahinduka, bivuze ko cash yaziriye yarangiza mu rwego rwa cover up agashinja abayobozi bo hasi akabirukana no ku kazi kugirango yigire umwere muri rubanda.
Izo imbabazi z’Umwakagara Paul Kagame ni za bihehe, ubwo abo bayobozi ni abasazi ku buryo basubiramo amakosa bamaze gusabira imbabazi? Hanyuma se iyo bimeze gutyo, kuki atabashyikiriza inkiko ngo bavuge uko bangiza umutungo wa rubanda kandi ubwo bajyaga ku buyobozi bararahiriye gukorera abaturage. Ahubwo agahitamo kubagirira imbabazi ku byaha bakoreye abaturage?
Kuki batajya gusaba imbabazi rubanda bakoreye ibyaha kuko bakorera abaturage kandi bahembwa amashillingi aturutse mu musoro wa rubanda, ahubwo akaza atubwira ngo ni abilasi. Ninde umurusha kwirata, umuntu ushaka ko bakora isuku mu mihanda anyuramo kandi atarigeze yishyura abashinzwe gukora amasuku iyo mihanda.
None bigeze naho ingabo zishinzwe umutekano we, arizo zijya gukura imyanda mu muhanda aho anyura? Yewe Paul Kagame arengwa nabi cyane!!! Ngayo iby ’abega nibyo ntimubaririze.
Ibyo Kagame Paul avuga bisa no gusaba umugore ibyo ufungura, kandi utasize icyo abigura, wataha ukaza usaba ko akugaburira. Ikindi, gitangaje, iyo biza kuba ibyo biba mukarere kamwe, byakumvikana, ariko niba biba muturere twose tw’igihugu, bisobanuye yuko Paul kagame na Leta ayoboye harimo ikibazo badashaka kuvuga ngo kijye ahabona. Ibyo avuga n’umwihariko mu Rwanda kuko ibikorwa byose bya Leta bishingiye ku itegekonshinga. Izo mbabazi za Kagame Paul agirira abantu bugacya bakongera bagakora amakosa akabihorera! Ahaaa birabe ibyuya ntibibe amaraso, ujye ubeshya abatakuzi!!!
Controller of budget ni we utanga report muri Leta, nta bwo president afite uburenganzira bwo gukurikirana imikoreshereze mibi adahawe report na (Controller of budget and Treasure) kuko nibo bafite mu nshingano zabo ibyo bikorwa. Paul Kagame arabeshya abanyarwanda yibwira yuko abantu batabona imikorere ye, urugiye cyera ruhinyuza intwari.
You can fool people one time, but you cannot all the time!!!
egretnewseditor@gmail.com













