Inteko ya bavamanza bo mu ijuru, kubakire bo mw’isi batunze ubutunzi butari ubwabo!!!
Jan 21,2016 Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ubwire abanyarwanda bafashije abega kujya ku ngoma, yuko Umwakagara Paul Kagame yabahemukiye akanga yuko musangira ibyiza by’igihugu (nation cakes) Uwiteka Imana Nyiringabo azabahorera kandi ubutunzi bwose yikubiye Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo azabuteza inzige zibwangize uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Igice cya (24) cy’Ubuhanuzi
ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, Umwakagara Paul Kagame azize guca imanza zibera mu banyarwanda, kuba atonesha bamwe, abandi akabirengagiza, kandi barifatanije gufata igihugu uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu nawe genda ugure inkota yawe nk’uko Umwakagara Paul Kagame umukuru w’igihugu cy’uRwanda yaguze inkota ye, kugirango ube kurwego rumwe nawe ubashe kugira ijambo risumba irye, kuko inkota ye no kw’isi, ariko wowe inkota yawe yaturutse mu ijuru uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ubwami bw’abega buyobowe na Paul Kagame bafite gahunda yo gucyenesha abantu batemera imikorere yabo mibi yigitugu (dictatorship), none uburire abatemera ubwami bwabo bashake uko bahungisha imitungo yabo bajye gukorera hanze uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, ubwami bw’abega buyobowe na Paul Kagame bagambiliye gucyenesha umucuruzi Francois Mironko bakamwambura imitungo ye bakoresheje amayeri menshi cyane no kumunaniza mu mikorere ye uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abacamanza bo mu ijuru bakora inama bategeka ko umuntu wese kw’isi ya bazima wabonye ubutunzi mu nzira z’uburiganya ko ba bwa mburwa bagasubizwa aho bwavuye uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abitegetse.
Nerekwa Malaika ushinzwe gusubiza ubutunzi mu mwanya wabwo bamutegeka yuko agenda agateza akaga abakire bose bakoresha imyuka mibi babonye ubutunzi babuhawe na Satani kugirango bajye bamukorera uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore LT. Ruyenzi Alloys abantu benshi baramugaye cyane kuba twarafatanyije gusenya umutwe wa za magigiri za RPRK zikorera muri Uganda–Kampala zoherejwe na Leta y’uRwanda, yarangiza nawe arakugambanira agashakisha uko bakwica ngo ni uko wanze gukorera RNC ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali. None dore arimo yisobanura cyane uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, mu ishyaka rya RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’uRwanda, harimo bamwe bagukunda kuko bakunda Ubuhanuzi uhanura, bakaba batarashakaga kumva yuko ishyaka rya RNC rya kugambanira kuko byinshi mu wahanuye byamaze gusohora uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, impamvu Gen.Kayumba Nyamwasa yashakaga ko bakwica, ni uko bamwe mu banyaryango ba RNC bakwemera, ndetse bakanemera Ubuhanuzi uhanura niyompamvu LT. Ruyenzi Alloys yahawe (mission) na Kayumba Nyamwasa ko yavugana n’inzego z’iperereza za Uganda mu butegetsi bwa Kaguta Yoweri Museveni bagashakisha uko bakwica uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, inshuti yawe Bucyana Olivier NGOGA agoswe ni mbaraga z’umwijima kuko bamutegetse ko yanze akunze agomba kwemera ku kugambanira bakabona uko baguhitana. Ibyo yabitegetswe n’ubutegetsi bw’uRwanda uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abacamanza bo mu ijuru bongera gukora inama biga ku bibazo (2):
- Ikibazo cya mbere barimo kwigaho muriyo nama, cyari ikibazo cy’abanyamadini (religious) uburyo bakomeje kurwanya ijambo ry’Ubuhanuzi buhanurwa n’Umuhanuzi Majeshi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abitegetse.
- Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, muriyo nama bariga kandi ku kibazo cy’i nzira nyabagendwa ubwoko bw’Imana banyuramo bajya ZION uko niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’inzika y’inzigo (spirits of grudges) wa za magigiri za Leta y’uRwanda bishe umunyamakuru witwa Ingabire Charles. Abagize uruhare kumwica harimo (Rwandan spies): (1) Mbayiha John (2) Munyandinda James (3) Rutagungira RENE (4) Noble Marara (5) Cesar (6) Nyagasaza Innocent Fruit ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti, abo bose barimo kuguhiga ngo kuko ukomeje gushyira amazina yabo hanze ukoresheje itangaza makuru ryawe bigatuma batabasha gukora umurimo wo kuneka bahawe na Leta ya Kigali uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore inzika y’inzigo (spirits of grudges) wongeye kuzamuka kuko wahanuye yuko perezida Paul Kagame agiye kwica Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ukwiye kuba maso cyane kuko umwanzi (Paul Kagame) arahiga ubugingo bwawe uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, Uwiteka Imana Nyiringabo arakurinze cyane kurusha uko umwanzi yabitekereza uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
egretnewseditor@gmail.com














