Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ayo madini yambara ubusa imbere y’Uwiteka Nyiringabo bari mu materaniro bakwiye gucirwaho iteka rya burundu uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore na kugize Umuvugizi wabakiranutsi kugira ngo ubashe kubavuganira ndetse unabingingire k’Uwiteka Imana yabakiranutsi kugirango yumve kwinginga kwawe kuko yakugize umucamanza wabakiranutsi muri iyisi kugirango Uwiteka abashe kumva gusenga kwawe maze abashe kubabera igisubizo uko niko Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona muri gakondo ya bakiranutsi ko hagiye kubaho intambara ikomeye cyane, kandi ko abasirikare ba RDF batiteguye kurwana, ahubwo biteguye gusahura ndetse bifuza yuko iyo intamabara yaba vuba ku buryo bwihuse kubera inyota y’ubutunzi bafite aho bifuza gusahura igihugu nabo bakitwa abaherwe uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, uko niko bigiye kugenda muri gakondo yabakiranutsi kuko hagiye gutera intambara ikomeye cyane, kandi abaturage benshi cyane bazayigwamo kuko abakabarokoye nibo bazabica kugirango bitwarire imitungo yabo uko niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, burira ababishoboye bakize ubugingo bwabo kuko uko babikeka atari ko bizagenda, kuko hagiye gutera akaga ni byago na makuba kandi abatazakiza ubugingo bwabo bazahura na kaga gakomeye nti bazabona ubakiza kuko ngiye gukora ibikomeye uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore umwuka w’inzika y’inzigo yongeye guhaguruka kandi ni wowe ishaka ariko Uwiteka arakurinze uko arinze umurwa wa Jerusalem ni ko na we ulinzwe, ariko kandi ukwiye kumenye ubwenge umenye uko ugenza kuko barimo guhiga ubugingo bwawe uko niko abivuga.

OCT 21,2015 njyanwa mu iyerekwa mbona Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo atanga umugabane kuri buri muntu muri gakondo yabo, Uwiteka arambwira ati, mwana w’umuntu bwira abakiranutsi bose bemeye ijambo ry’Ubuhanuzi ko Uwiteka agiye gutanga gakondo yaburi wese kuko igihe kigeze ngo atange umugabane wa buri muntu kuko igihe gishyize cyera bategereje amasezerano basezeranijwe n’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Translate »
Skip to toolbar