Buhanga na Bwenge niki bashaka kutubwira?

Bwenge: Amakuru yawe Buhanga we!
Buhanga: Ndaho nshuti yanjye, umeze ute muvandi? Ehh hari hashize agahe tutabonana!?
Bwenge: Nibyo rwose ubwo uzi ukuntu nari ngukumbuye, ariko cyane udukuru two muri gakondo
Buhanga: Reka undorere nagiye muri rwinshi mbura na kanya ngo duhura tumeneho abiri
Bwenge: Nizere yuko unfitiye amakuru menshi, ariko cyane nkeneye ajyanye n’Ubuhanuzi ni manza zitabera kuko nzi yuko ubikurikiranira hafi cyane, ahubwo nabonye hari nibindi byaje ngo guciraho iteka ibibazo by ’umuntu, shaa! Ibyo byo byaba bibaye igisubizo kuri jye kuko ibibazo ngira ubanza ar’ibitererano.
Buhanga: Yewe mbikurikiranira hafi cyane, wagirango nabaye Umuhanuzi! Ariko noneho ubanza ibintu bigeze ahakomeye ndabona bitazoroha Ubuhanuzi busigaye busohora buri munsi uko bwije uko bukeye!
Bwenge: Rero natinye kwandikira Umuhanuzi ngo musabe ubutabera kubibazo cyanjye numva mfite ubwoba urabizi ko ntari miseke igoroye, buriya nta bwo yahita anciraho iteka mucyimbo cyo kumpa ubutabera?
Buhanga: None se wumva yarabuze uko aguciraho iteka! Biroroshye cyane yuko Imana yamuhishurira nk’uko isanzwe ibigenza agahita aguciraho iteka.
Bwenge: Uziko ibyo uvuze bishoboka, ubwo se urashaka kumara ubwoba maze nza mwandikire musabe kumpa ubutabera bw’ibibazo byanjye!?
Buhanga: Ahubwo waratinze ubu biba byararangiye, umva rero Bwenge igitumye nguhamagara ngo duhura, kwari ukugirango ungire inama, urabizi yuko jyewe ntari Umuhanuzi usibye ko nakunze gukurikirana Ubuhanuzi nibisobanuro by’inzozi, nkaza kwisanga nanjye nkabya inzozi.
Bwenge: Ngaho nyuriramo ndakugira inama ahari abagabo ntihapfa abandi
Buhanga: Ejo hashize ku wa gatatu na rose abakobwa (2) bavukana ngo alibo batoranijwe kuzabana n’Umwami Kigeli Ndoli.
Bwenge: Ahaaa reka ibyo uvuga nta bwo ulimo gukina ubanza ulimo kumpa urwanya daa!!! Abo kwa Rwigara bavuyemo none uti hiyongeremo abandi, bivuge neza niba ushaka gushakira Umwami Kigeli Ndoli witwaje inzozi ubwo wasanga hari abo ushaka kumurangira mbona muri inshuti cyane! Ubwo murashaka kwiharira ubwami bw’Uwiteka ubwo se waretse byibuze nibura hakaba nundi muryango winjira ibwami haaa ndumva bitazoroha.
Buhanga: Nagutumiye ngo ungire inama, none ndumva unyimpindutse.
Bwenge: Nta bwo nguhindutse, ariko na we tekereza urabizi neza uko kwa Rwigara byabagendekeye none ngo warose abandi bakobwa (2) bavukana barongorwa n’Umwami???
Buhanga: S’ubwa mbere mbibonye, ahubwo ubanza ubu ari inshuro ya (3) natinye kumwandikira mbanza gutegereza ngo be niba nawe azabihushurirwa, amaze kubishyira ahagaragara numva nanjye ndashaka kumubwira ibyo neretswe, usibye ko abo bakobwa bashobora kuba batavukana gusa ni uko nabonye basa naho umwe ari mukuru wundi cyangwa ubanza ari uko umwe ari muremure undi akaba ari mugufiya ho gatoya, basa na bajya kangana cyangwa ar’inkurikirane icyo nicyo kibazo cyanjye.
Bwenge: Ibyo biroroshye cyane, wowe uzamwandikire umubwire ibyo weretswe kuko ar’Umuhanuzi azahita abihuza nibyo Imana yamubwiye cyangwa yamweretse hanyuma wowe uzaba urangije umulimo wawe jye ndumva ari uko nabikora.
Buhanga: Yewe nanjye ni uko nari nabitekereje gusa ni uko umutwe umwe utigira inama, naho ubundi numvaga nanjye ari uko nabikora.
egretnewseditor@gmail.com