Monthly Archives: December 2024
Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona
June 18,2015 ijambo ry” Uwiteka rinzaho rirambwira riti, mwana w’umuntu dore FARG igiye gufunga imiryango yayo bagiye kwirukana abacunga mutungo bayo bagera kuri (13) kugirango haburizwemo ibimenyetso by’umutungo wayo wanyerejwe mu buryo bw’ubujura. Ibyo birajyana no gufunga icyo kigo hamwe no gufunga abacungamari bacyo kugirango ubujura bwakozwe n’umwakagara bwitirirwe abacika cumu ko bacunze umutungo wicyo kigo nabi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ntibajya bemera, barwana urwandanze!
June 16 ,2015 Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, itegereze urebe kure yawe gato, maze umbwire icyo ubonye, nditegereza mbona amakipe y’umupira arimo gukina, ikipe ya mbere yari iyo igihugu cya Kenya, iyindi yari iyo mu rwagasabo, nuko barakina. Ikipe ya Kenya ibanza gutsinda umukino igice cya mbere, maze ikipe yurwagasabo nayo iza gutsinda igitego, mu gice cya kabiri bita (half time).















