Ibyo Uwiteka yongeye gutegeka kubagiye kurushinga
Nov 27, 2024 Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, rirambwira riti, Umwami Kigeli Ndoli, abagabo benshi cyane bafite ikibazo cy’urushako, none umusore wese wifuza kubaka urugo bizamugora kubona umugeni muri ibi bihe. Jyewe Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ntegetse ko uzajya usengera abagabo bashaka kurushinga ariko bagomba gukurikiza itegeko ryo mu gice cya (9) cy’Ubuhanuzi no mu gice cya (50) cy’Ubuhanuzi aho bazajya babanza guhesha umugisha Umwami Kigeli Ndoli mbere yuko basengerwa.
Abazakurikiza ayo mabwiriza cyangwa ayo mategeko nzabagirira neza mbahe umugisha wo kubona umugeni nk’uko biri muri bibiliya Imigani 19: 14 14. Urugo n’amatungo umuntu abiragwa n’ababyeyi be, Ariko umugore witonda amuhabwa n’Uwiteka.
“House and wealth are inherited from fathers, but a prudent wife is from the Lord”. The verse applies to both husbands and wives.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, uburire abagabo bose yuko uwifuza gushinga urugo akaba akeneye umugore mwiza wubaha Imana, ko ubwo bubasha n’ubushobozi biri mu biganza by;Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.